Saturday . 20 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 20 September » Musanze: Abakuru b’Imidugudu baracyagorwa no kutagira ibikoresho bibafasha kunoza inshingano – read more
  • 19 September » Gatsibo: Barataka gukoresha amazi y’ibiziba – read more
  • 19 September » Rubavu: Umuco wo gutabarana wagiye nka Nyomberi – read more
  • 19 September » RDB: Amabwiriza y’ubucuruzi mu gihe cy’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku Isi – read more
  • 19 September » Ba Ofisiye 17 baturuka mu bihugu bitandatu bongerewe ubumenyi mu gutabara aho rukomeye – read more

Ibyaha Dubai na Rwamurangwa n’abandi bakurukiranyweho byahinduye inyito

Monday 4 December 2023
    Yasomwe na

Nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatuma Rwamurangwa Stephen na Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne bahoze bayobora akarere ka Gasano bakomeza gufungwa by’agateganyo bakarekurwa, uruhanza rwabo rwitiriwe Umushoramari Dubai rwahinduye isura.

Kuri ubu inyito y’icyaha bakurikiranyweho yarahinduwe kiba ukuba ikitso mu kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya mu gihe Nsabimana Jean akurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukora inyandiko mpimbano.

Rwamurangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, batawe muri yombi bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.

Ni umudugudu wubatswe na Nsabimana Jean, uzwi nka Dubai, nawe watawe muri yombi nyuma yuko zimwe mu nzu z’uwo mudugudu zigaragaje ko zikemangwa ku buziranenge bwazo.

Mu gihe abandi bari bategereje kuburana bari hanze urukiko rwisumbuye rwa Gasano rwashimangiye ko Dubai akomeza gufungwa kubera impamvu zikomeye zatanzwe n’ubushinjacyaha.

Ubwo bari bagarutse mu rukiko, hatangiye hatangwa inzitizi zijyanye no kutakira ikirego.

Ngendahimana Tharcise wunganira Mberabahizi Raymond Chrétien yatanze inzitizi bavuga ko icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya uwo yunganira aregwamo kuba ikitso, ukurikije icyo amategeko abiteganya icyaha cyazimye nyuma y’imyaka itatu bityo nta bukurikiranacyaha bwemewe.

Me Ngendahimana yavuze ko ubwo ikirego cyasuzumwaga mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwemeje ko ibikorwa byakozwe muri 2015-2017 birimo kuba batarashyize mu bikorwa ibikubiye raporo yakozwe na Rwanda Housing Authority, Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo.

Urukiko rwemeje ko ubwo ibyo bikorwa byakorwaga nta tegeko ryabihanaga biryo Me Ngendahimana akavuga ko ibyo umukiliya we akekwaho bitatuma itegeko risubira inyuma ngo rihane ibyakozwe ritarajyaho.

Yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha bwahinduye inyito y’ibikorwa Mberabahizi akurikiranyweho ariko n’ubundi bifashishije itegeko ryashyizweho nyuma y’ikorwa ry’ibikorwa bigize icyaha.

Ati “Turasaba urukiko kutakira ikirego kuko ibikorwa bigize icyaha byashaje.”

Me Ngendahimana yagaragaje ko amasezerano ya mbere yo kubaka umudugudu hagati y’Akarere ka Gasabo na Nsabimana Jean yabaye mu 2013 mu gihe abaregwa bageze mu nshingano mu 2024.

Yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyaha byakomeje gukorwa ariko hatigeze habaho kurega ababanjirije Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo mu nshingano cyangwa ababasimbuye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibijyanye no kuvuga ko habayeho ubuzime bw’icyaha cyangwa y’ubusaze, nta shingiro bifite kubera ko icyaha babereyeho ikitso cyakozwe mu bihe bitandukanye.

Ati “Nta busaze bwabayeho kubera ko ibyaha byagiye bikorwa muri iriya myaka yose.”

Umushinjacyaha yavuze ko ibyaha bubakurikiranyeho atari iby’izo raporo bavuga ko batubahirije ahubwo ko icyaha kugira ngo gikorwe byateguwe bityo mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwakoresheje iryo tegeko kuko ari ryo ryari riho butangira kubikurikirana.

Me Bayingana Janvier wunganira Rwamulangwa yavuze ko icyaha akurikiranyweho gishingiye ku nshingano yari afite nk’umuyobozi w’Akarere kandi yazivuyemo mu 2020, kandi icyo gihe ikurikiranacyaha ryaba ryarangiye.

Yavuze ko mu gihe gishize avuye mu nshingano ubwabyo igihe kigena ubusaze bw’icyaha cyari cyararangiye.

Yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha butaregera icyaha ahubwo buregera ibikorwa bityo kuvuga ko ibyaha byakomeje gukorwa bidakwiye ahubwo hakwiye kurebwa ibikorwa byakozwe bigize icyaha.

Yagaragaje ko nyuma nta gikorwa ubushinjacyaha bugaragaza ko Rwamulangwa Stephen yakoze kigize icyaha hejuru ya 2020.

Me Ngendahimana kandi yagaragaje ko itegeko riteganya ububasha bw’Inkiko, riteganya ko Urukiko Rwisumbuye atari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha icyaha cyo kuba icyitso mu kwihesha ikintu cy’undi ahubwo biri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ibanze.

Ubushinjacyaha bwagaragaje Itegeko riteganya ko iyo abantu bari muri dosiye imwe bakurikiranyweha ibyaha bitandukanye harebwa icyaha gifite ibihano birusha ibindi ubiremereye hakagenwa Urukiko rubifitiye ububasha.

Bwagaragaje ko mu baregwa harimo ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano bityo ko babona biri mu bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Urukiko rwategetse kuba hari abaregwa kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuba ikitso kuri icyo cyaha no gukoresha inyandiko mpimbano kandi icyo cyaha kiri mu bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye.

Urukiko rwategetse ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwaregewe n’Ubushinjacyaha ndetse rutegeka ko rutangira kuburanishwa mu mizi.

Source: igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru