Samuel Mutungirehe
Abahanga mu bijyanye n’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa muri Afurika y’Iburasirazuba bateraniye mu Rwanda, mu nama igamije kunoza imikoranire no gusangizanya ubunararibonye.
Ku rwego rw’u Rwanda, abahanga mu bijyanye n’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa bahuriye mu Ihuriro, Real Property Valuers (IRPV), ryashinzwe mu 2010, aho rikora nk’urwego rugenzura abari muri uyu mwuga.
Mukamana Esperance, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka mu Rwanda, avuga ko iyi nama ije ari ingirakamaro kuba yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye, bigiye kurushaho kunoza igenagaciro ry’imitungo itimukanwa, bikaba bigiye gutera imbere kuko bazaba bakoresha ikoranabuhanga.
Ikindi ni uko bazigira byinshi muri iyi nama ku bihugu bimaze igihe kinini bikora igenagaciro, cyane ko mu Rwanda IRPV imaze imyaka 13 itangiye, kuva mu 2010.
Inama iri kubera mu Rwanda yiswe “AfRES EA 2023 Regional Conference”, ifite insanganyamatsiko igaruka ku hazaza h’imyubakire mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Mugisha John ni Umuyobozi mukuru wa IRPV, Urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda.
Agira ati: "Duhera ku makuru y’ibanze afasha kugena agaciro ku mutungo utimukanwa icyo gihe ubwo buhanga buduha ibiciro ngenderwaho mu gihe cyo gutanga ingurane, gukora igenagaciro ry’umutungo ari Banki cyanga ari umuntu ku giti cye, icyo gihe baduha (UPI), ni nomero yihariye y’ikibanza, tukigeraho ntawe utujyanye, twifashishije iryo koranabuhanga."
Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho nibwo buryo bwihuse tugiye kujya dukoresha mu kazi kanoze ka buri munsi.
U Rwanda rusanzwe ari umunyamuryango cya AfRES. Rwatoranyijwe nk’umunyamuryango ngo ruzakire iyi nama nyuma yo gushimwa uko rwakiriye iya 2013.
Abanyamuryango ba AfRES babarizwa mu turere dutatu turimo Afurika y’Amajyepfo, iy’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba ari nayo u Rwanda rubarizwamo.