Thursday . 23 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more
  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more

Igikomangoma Charles ategerejwe i Londre n’Umugogo w’Umwamikazi Elizabeth ku wa Gatanu

Thursday 8 September 2022
    Yasomwe na

Nyuma y’imyaka 70 ari ku Ngoma, Umwamikazi w’Ubwongere yatanze, ku myaka 96.

Ni inkuru y’incamugongo yumvikanye i Balmoral muri Scotland nyuma y’uko kuri uyu wa kane, abaganga bari batangaje impungenge ku buzima bwe.

Ingoro ya Buckingham yagize ati “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.”

Umwamikazi yimye ingoma mu 1952, niwe wari umaze igihe kirekire ku ntebe y’Ubwami bw’Ubwongereza.

Umuhungu we w’imfura Charles, igikomangoma cya Wales, azayobora igihugu mu cyunamo nk’umwami mushya akaba n’umukuru w’igihugu mu bihugu bigize Commonwealth.

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu nibwo Umwami mushya Charles n’umugogo wa Queen Elizabeth II bazagera i Londres.

Umwami Charles azaramutswa Ubwami ku izina rya King Charles III.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru