Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Igikombe cy’Isi cya 2030 gishobora gukinirwa mu gihugu cya Israel

Friday 15 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Calude

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infantino, yatangaje ko afite icyifuzo cy’uko igihugu cya Israel cyazakira imikino y’Igikombe cy’Isi mu 2030 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’intebe Bennett Naftali wa Israel mu itangazo ryashyizwe ahagara n’ibiro bye.

Minisitiri w’Intebe Bennett yavuze ko we na Infantino bagiranye ibiganiro ku wa kabiri wiki cy’umweru aho Perezida wa FIFA yagaragaje icyifuzo cy’uko Israel yazakira igikombe cy’Isi kizaba 2030 .

Igihugu cya Israel kiramutse gikabije izi nzozi byaba ari amahirwe no ku bindi bihugu byo ku mugabane w’Asia ndetse kikaba cyafatanya n’ibindi bihugu bikomeye mu gutegura iri rushanwa.

Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi mu mwaka wa 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar mu gihe kandi ikizaba muri 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada.

Igihugu cya Maroc muri 2018 nibwo cyabuze amahirwe yo kwakira igikombe cy’Isi ahabwa ibi bihugu byo ku mugabane w’I Burayi.

Kuri ubu ibihugu byo ku migabane itanadukanye bikomeje gukina imikino y’amajonjora hagamijwe kureba niba byazabona amahirwe yo kwerekeza muri Quatar umwaka utaha wa 2022 mu guhatanira igikombe kiruta ibindi muri ruhago.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru