Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Igitero cya Red-Tabara cyegetswe ku Rwanda

Monday 26 February 2024
    Yasomwe na

Nyuma gato y’inkuru y’igitero cyagabwe ku ngaho z’u Burundi gikozwe n’Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara, icyo gihugu cyatangaje ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana wacyo.

Ni igitero cyatumye u Burundi bwongera gushyira u Rwanda mu majwi ni icyagabwe ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare mu 2024, mu gace ka Buringa muri Komine Gihanga mu Ntara ya Bubanza.

Iki gitero cyigambwe n’Umutwe wa RED Tabara ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahitanye abantu icyenda abandi batanu barakomereka.

Mu itangazo Leta y’u Burundi yashyize hanze kuri uyu wa Mbere yavuze ko “iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyibasiye abasivile, batunguwe mu gihe n’ubundi bari mu cyunamo”.

Yakomeje ivuga ko “yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iki gitero cy’iterabwoba ndetse yifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Muri iri tangazo, u Burundi bwongeye bushinja u Rwanda uruhare mu bikorwa bya RED Tabara.

Buvuga ko “bukomeje kwamagana imyitwarire y’u Rwanda yo gutoza no guha intwaro umutwe w’iterabwoba wa RED Tabara, ukomeje kugaba ibitero byibasira abasivile, ndetse bugasaba ko buhabwa abari inyuma y’ibikorwa y’uyu mutwe bari mu Rwanda.”

U Burundi bwaherukaga kumvikana bushinja u Rwanda gukorana na RED Tabara, nyuma y’ikindi gitero uyu mutwe wari wagabye muri iki gihugu mu mpera za 2023.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru