Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ihohoterwa rishingiye ku mu biri abahungu riri ku kigero cya 59.5% mu gihe irishingiye ku gitsina kubakobwa ari 37.2&

Thursday 17 May 2018
    Yasomwe na

Ubu bushakashatsi bwakozwebugamije kurebera hamwe uko ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko rihagaze mu Rwanda, Bugaragaza ko abahungu bakorerwa iryo ku mubiri cyane kurusha abana babakobwa. Irishingiye ku mu biri, ku bana babahungu riri ku kigero cya 59.5 ku ijana naho mu gihe babakobwa riri kuri 37.2 ku ijana.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa 17 Gicurasi 2018, bwakorewe ku bana bari hagati y’imyaka 13 na 24 basaga 2214, biganjemo abanyeshuri (97%), barimo abakobwa 1182 n’abahungu 1032 mu 2015/16.

Kayiteshonga Yvonne umuyobozi muri RBC, ushinzwe kurwanya indwara zo mu mutwe akaba ari nawe wakoze ubu bushakashatsi, avuga ko abana bose bahohoterwa bitandukanye bitewe n’ubahohotera uwo ariwe, Ariko akanavugako n’ubwo mu Rwanda hari ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ritari ku rugero rwo hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu.

Ati “Twabonye irishingiye ku gitsina rikunda kwibasira abakobwa cyane, gukubita no gukomeretsa biba ku bana b’abahungu, hakabaho n’irishingiye ku marangamutima aho usanga atukwa cyangwa agafatwa bitandukanye n’uko abo bavukana cyangwa babana bafatwa.”

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana mu Rwanda, Unicef Rwanda, Petrovic Olivier, yagize ati “Ni iby’agaciro kugabanya no gukuraho ibibangamira uburenganzira bw’abana mu Rwanda, ubushashatsi bwerekanye ko u Rwanda ari kimwe no mu bindi bihugu byinshi ku Isi, bigishyira mu kaga uburenganzira bw’abana binyuze mu bikorwa bibubangamira […] Ibyo byose bishyira mu kaga uburenganzira bwabo ariko nanone byose birashoboka ko byakwirindwa.”

Ingaruka ziterwa n’ihohotewe ku mwana harimo gukomereka ku mubiri no ku mutima, ubuzererezi, agahinda gakabije, indwara zo mu mutwe, gushaka kwiyahura, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abana barenga ibihumbi 17 batewe inda zitateguwe mu 2016.

Polisi ifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umutekano n’ubundi buyobozi, ntibahwema gukangurira buri muturarwanda, gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Polisi yanashyizeho ikoreshwa ry’ubutumwa bugufi bwa telefone n’indi mirongo wahamagara ku buntu, uramutse ukorewe ihohoterwa cyangwa se ubonye uwarikorewe ariyo 3512, kugana ikigo Isange One Stop Center, cyashyizweho ngo cyite ku bibazo by’ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru