Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Ikindi gisasu karundura cyageragejwe na Korea ya Ruguru, itanga gasopo kuri Amerika na Korea y’Epfo

Thursday 3 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu karundura gifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane (ICBM), mu mugambi wayo imazemo igihe wo kugaragaza ubushobozi bwayo mu bya gisirikare ku buryo yahangana na Amerika ishyigikiye Koreya y’Epfo bisanzwe bitarebana neza.

Koreya y’Epfo yatangaje ko icyo gisasu cyaterewe mu gace ka Sunan mu Mujyi wa Pyongyang mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho bivugwa ko ibindi bisasu bibiri byakurikiyeho mu gihe cy’isaha imwe.

Inzego za gisirikare za Koreya y’Epfo zivuga ko icyo gisasu cyatewe mu ntera ya kilometero 760 ndetse ko cyari ku muvuduko uri hejuru w’icyageragejwe ku wa 15 Werurwe.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko icyo gisasu gishobora kuba cyapfubiye mu kirere, kitaragera ku butumburuke cyagombaga kugeraho. Ibyo byabaye ubwo cyari kimaze kwitandukanyamo ibice bibiri.

Ni igisasu cyo mu bwoko bwa ICBM cya mbere Koreya ya Ruguru igerageje guhera muri Gicurasi uyu mwaka. Yari yaragerageje ibindi bisasu ariko bitari muri ubu bwoko mu kwereka Amerika na Koreya y’Epfo ko yiteguye intambara.

ICBM (Intercontinental Ballistic Missile) ni ibisasu bishobora kuraswa mu ntera irenga ibilometero 5500 ku buryo byashwanyuza ahantu runaka byoherejwe. Ni ubwoko bw’intwaro ziri mu za mbere zikomeye ku Isi bitewe n’ubushobozi bwazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru