Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Ikintu kimwe DRCONGO isaba ngo yinjire mu kurandura FDLR

Tuesday 15 October 2024
    Yasomwe na

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRCONGO, Patrick Muyaya yatangaje ko Leta avugira yiteguye kwinjira mu rugamba rwo kurandura FDLR ariko mu gihe bemeranyije gukora icyarimwe ibikorwa bibiri bikubiye mu byo bemeranywaho.

Hari ingingo ebyiri z’ingenzi zigize amasezerano y’amahoro ya Luanda kugeza ubu akirimo kuganirwaho mu nama za ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, uwa DRCongo, Thereze Kayikwamba Wagner, n’uw’igihugu cy’umuhuza cya Angola, Tete Antonio.

Izo ngingo ni imwe ireba DRCONGO yo “ugusenya umutwe wa FDLR”, n’ireba u Rwanda yo “guhagarika ibikorwa by’ingabo/kureka ingamba zo kwirinda”.

Ku meza y’ibiganiro buri ruhande muri izo ebyiri tuba rwemera gukora ibyo rusabwa ariko DRCongo ikagerekaho n’uko ishaka ko zose zikorerwa icyarimwe, nta gukora kimwe ngo hazakurikireho ikindi.

Mu kiganiro cyihariye n’igitangazamakuru cy’Ubwami bw’Ubwongereza BBC, Patrick Muyaya, uvugira leta ya DR Congo, yavuze ko mu biganiro byabaye ku wa gatandatu ushize, uruhande rwabo rwahagaze ku “gukorera icya rimwe” biriya bikorwa bibiri by’ingenzi.

Ati: “Dutegereje ko umuhuza aduha gahunda y’ibikorwa izatuma ibyemejwe n’impande zombi bijya mu bikorwa, ari byo gusenya FDLR no gucyura ingabo z’u Rwanda."

Inama ya gatanu y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yo ku wa gatandatu, nanone yasabye umuhuza gutegura “umushinga w’ibyakorwa” mu gushyira mu ngiro ziriya ngingo, maze inzobere zikazaterana tariki 30 Ukwakira (10) 2024 kugira ngo zige kuri uwo mushinga w’umuhuza, nk’uko biri mu byumvikanyweho ku wa gatandatu, tariki 12 Ukwakira 2024.

Nyuma aba ba minisitiri bazongera baterane, ku itariki izagenwa, kugira ngo “bige kuri raporo y’inzobere” ku byo zizaba zabonye ku mushinga w’ibikorwa watanzwe n’umuhuza.

Biteganyijwe ko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga nibayemeza, nyuma ari bwo - imbere y’umuhuza Angola – abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo bazasinya amasezerano y’amahoro ariko ya burundu, agomba gushyirwa mu bikorwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru