Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Ikoranabuhanga rigiye kwihutisha u Rwanda kugera ku ntego yo Kurandura Malaria mu 2030

Monday 25 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga ryifashisha utudege tutagira abapilote, twa Drones, mu kwihitisha gahunda yo kurwanya Malaria, hagamije kugera ku ntego Isi yihaye yo kurandura Malaria kugera mu 2030.

Ku Isi umwaka wonyine abantu bagera kuri bihumbi 600 bapfuye bazize indwara ya Malaria, mu bagera kuri miliyoni 240 bayirwaye.

Mu Rwanda abarenga miliyoni 1 barwara malaria buri mwaka, gusa abo ihitana bakomeje kugabanuka bitewe n’ingamba zitandukanye igihugu kifashisha ku kuyirwanya.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, ku nsanganyamatsiko igira iti, "Kurwanya Malaria bihera kuri Njye". Ku rwego rw’Igihugu wizihirizwa mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Hifashishijwe ikoranabuhanga rya Drone mu gufuhera umuti wica amagi n’imibu iba mu gishanga cya Duwane, gikora ku Kagari ka Duwane, Umurenge wa Kibilizi, kibangikanye n’icya Rwasave byombi bihuza uturere twa Huye na Gisagara.

Uwari uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, Dr Jules Mugabo Semahore, akaba ashinzwe Malaria n’indwara zitandura, yavuze ko kugira ngo ibihugu bibashe guhashya no kurandura Malaria bisaba guhanga udushya binyuze ku ikoranabuhanga.

Ati, "Hatabayeho guhanga udushya ntabwo twakwesa umuhigo ibihugu byihaye wo kurwanya Malaria mu mwaka wa 2030."

Uwo muhigo uteganya kugabanya nibura 90% by’abandura Malaria, no kugabanya 90% by’abicwa na Malaria.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yasobanuye ko hari uko u Rwanda rwatangiye kwifashisha utudege duto tutagira abapilote twa Drones, mu kwica amagi n’imibu itera malaria.

Yagize ati, "Ubusanzwe Drone ni igikoresho tuzakoresha mu kudufasha kwica imibu n’amagi yayo aba mu bishanga, cyane cyane ko mu myaka ishize hari uburyo bwinshi twakoresheje turimo gutera imiti mu nzu cyangwa se gushyira mu bikorwa gahunda y’inzitiramibu ariko byagaragaye ko umubu ugenda uhindura uko uruma umuntu.

Impamvu rero izi drones twahisemo muri iyi minsi ni uko twayishyirami ingufu cyane, tunagerageza gukomeza izo gahunda zindi twari dufite tukanongeraho iyo ituma kurwanya Malaria cyane cyane mu bishanga aho imibu ituruka ijya kuruma abantu."

Yasobanuye ko kuva batangira gushyira ingufu mu ngamba zo kurwanya malaria yagiye igabanuka.

Ati, "Mu myaka ishize, kuva mu 2016 twari dufite abarwaye malariya bari hejuru cyane, hafi miliyoni 1 n’ibihumbi 400, ariko umwaka ushize byaramanutse cyane igera ku bihumbi 600. Abo malaria yishe mu 2016 nabo bavuye kuri 700 uyu munsi turi ku bantu 69 bazira Malaria mu 2021."

Mu karere ka Gisagara hizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’igihugu habonetse abantu 1200 barwaye Malaria mu mwaka ushize wa 2021.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Habineza Jean Paul yavuze ko impamvu ako karere kaza mu twibasiwe na Malaria ari uko imirenge 7 muri 13 ikagize ikora ku gishanga cy’akanyaru indi nayo ikaba irimo ibindi bishanga bifite indiri y’imibu ivamo ikajya kurya abatutage bigakwirakwiza malaria.

Gusa kuva aho ingamba zo guhashya Malariya zitangiye gushyirwamo ingufu, haterwa imiti mu nzu, kurara mu nzitiramibu n’inindi, abarwaye Malaria muri aka karere bari 12140 baragabanuka umwaka ushize bagera ku 1000, ku igabanuka rya 93%.

Uruhare rw’abaganga n’abajyanama b’ubuzima rwagarutsweho mu kwigisha, kuvura no kurinda abaturage Malaria

Abafatanyabikorwa mu buzima bagaragaje imiti bakora ifasha abantu kwirinda kurumwa cyangwa no kwegerwa n’imibu

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru