Friday . 3 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more

Imfura mu basobanuzi ba Film mu Rwanda yitabye Imana

Wednesday 17 August 2022
    Yasomwe na

Nkusi Thomas wamenyekanye mu Rwanda nka ’Yanga’ kubera gusobanura filime zo hanze mu kinyarwanda yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi bivugwa ko yari amaranye iminsi.

Uyu mugabo ufatwa nk’imfura y’abasobanuzi ba Filime mu Rwanda, izo bita ’Agasobanuye’, yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye kwivuriza.

Ni inkuru y’inshamugongo yemejwe na murumuna we uzwi nka Junior, kuri ubu nawe wigaruriye imitima y’abakunda agasobanuye cyane cyane urubyiruko, aho yabwiye igihe ko mugenzi we “Yapfuye saa tanu n’igice aguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.”

Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera.

Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

urupfu rwa Yanga ruje rwongera ububabare bw’’abandi banyarwanda abkundaga imyidagaduro aho babyutse bumva inkuru mbi y’urupfu rwa Yvan Buravan nawe waguye mu Buhinde aho ayri yaragiye kwivuza kanseri y’urwagashya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru