Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Imirwano ikomeye muri Teritwari ya Lubero ku ruhande rwa FARDC na M23

Tuesday 3 December 2024
    Yasomwe na


Kuva mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Teritwari ya Lubero hari kuvugwa imirwano ikomeye hagati y’abari kurwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara ikomeje guhanganamo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Iyi mirwano yabereye mu bice bitandukanye muri Lubero, nka Hamandi, Hutwe, Kamatobe, Kikuvo, Ngekene, Kikubo, na Kasghe, Kasinga.

Iyi mirwano ikomeye yo kuri uyu wa Mbere ngo yabimburiwe, n’igitero cy’ibisasu FARDC, yarashe ku birindiro bya M23 k’umugoroba wo kuri iki Cyumweru biturutse mu birindiro ifite muri Lubero, hanyuma ibitero bikomeye bikomeze mu ma saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Mbere.

Muri iyi mirwano kandi yo muri Lubero, FARDC biravugwa ko irigufashwa n’abarimo Wazalendo ndetse na FDRL. Iyi mirwano ikaze iri kuvugwa mu gihe havuzwe ko kandi hari izindi ngabo zari ziri kuzanwa muri Teritwari ya Lubero na Walikare gufasha izihari k’uruhande rwa FARDC.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, imirwano yarigikomeje aha muri Teritwari ya Lubero, mu bice nka Kamatobe na Ngekene. Hakaba hari amakuru tutabashishije kugenzura avuga ko uruhande rwa FARDC rwari rumaze gutakaza abarwanyi babarirwa muri mirongo muri iyi mirwano yo muri Teritwari ya Lubero.

Uruhande rwa FARDC ruravugwaho kugaba ibitero bikomeye kandi ku birindiro byinshi bya M23, mu mugambi wavuzwe warwo wokwegezayo uyu mutwe mu bice bitandukanye wafashe, by’umwihariko muri iyi Teritwari, ngo FARDC ibashe kubona inzira ziyigeza mu bice nka Kanyabayonga , Kaina, n’ahandi hatandukanye M23 yafashe.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru