Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Impamvu yatumye Rafael York asubira ikabagahu muri Suede adakiniye u Rwanda

Sunday 14 November 2021
    Yasomwe na

Umukinnyi Rafael York wari wahamagawe gukinira Amavubi ku mukino na Harambee Stars ya Kenya kuri ubu yamaze gusubura ikubagahu mu gihugu cya Suede ikibazo cy’umuryango we agiyemo.

Rafael yahamagawe bwa mbere muri Kamena uyu mwaka gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, kimwe nabandi bakinnyi bajya bahamagarwa ngo baze gufasha igihugu mu guhatana mu mikino runaka.

Amakuru aturuka muri Kenya mbere y’uko u Rwanda rukina umukino wanyuma mu itsindwa E, ni uko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, Rafael York ukina hagati mu kibuga yasize bagenzi be muri Kenya agahita asubira muri Suède bitunguranye cyane ko yagombaga kuzasubirayo Amavubi amaze gukina na Kenya.

Umukinnyi York asanzwe akinira AFC Eskilstuna yo muri Suede ntazagaragara muri uyu mukino nubwo yari mu bakinnyi berekeje i Nairobi, byabaye ngombwa ko afata rutemikirere yisubirira yo.

Byabanje kuvugwa ko bamwe mu bakinnyi bavugaga ko uyu musore ngo yaba yaratonganye na Rutahizamu Sugira Erneste ndeste na bagenzi be mu ikipe bapfa nimero 16 ubusanzwe yambarwa na Erneste mbere yuko York aza mu Mavubi.

Gusa nyirubwite yaje gusobanura neza ko yihutiye gusubira muri Suede kubera impamvu z’umuryango we zihutirwa.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA naryo rimaze gutangaza ko nta kibazo York yigeze agirana na bagenzi be nk’uko byabanje kuvugwa n’abatari bake.

Ku rukuta rwa Tweeter FERWAFA yagize ati: "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga RAFAEL York yavuye mu mwiherero w’Amavubi Stars
agasubira muri Sweden kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane ndetse n’imbugankoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA."

Si York gusa wasubiye mu rugo adakomezanyije na bagenzi be muri Kenya, na Captain w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars Haruna Niyonzima ntabwo yajyanye n’abandi berekeje yo gukina umukino wo kwishyura n’icyo Gihugu kubera impamvu z’umuryango. Nyuma yo kubisabira uburenganzira, ubuyobozi bwamwemereye kubanza kwita ku muryango we."

U Rwanda rugomba kuzakina na Kenya kuri uyu wa Mbere Tariki ya 16 Ugushyingo 2021, umukino usa nkaho ntacyo uvuze cyane kuko nubundi aya makipe ypmbi, yaba Amavubi na Harambee Stars yamaze gusezera muri iyi mikino y’ijonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar 2022, umukino ubanza Kenya yari yatsindiye u Rwanda i Kigali igitego1-0.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru