Monday . 2 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 December » Buri munsi abantu 9 bandura SIDA 7 bagatitanwa nayo – read more
  • 30 November » Musanze: Perezida wa Sena yasabye kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kubura umutwe – read more
  • 28 November » Ihohoterwa rishingiye ku gutsina rigomba gucika kuri buri wese – read more
  • 28 November » Nyabihu: Baratabariza umwana ugiye kumara imyaka 10 atonyokera mu rugo – read more
  • 27 November » Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kwivuriza kuri mituweli – read more

Musanze fc igaraguye Gasogi United ishimangira umwanya wa Gatatu

Wednesday 3 April 2024
    Yasomwe na


Ikipe ya Musanze fc imaze gutsindira Gasogi United kuri stade Ubworoherane, ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, ishimangira umwaanya wa Gatatu n’amanota 47.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Mata 2024 ku isaha ya saa cyenda zuzuye kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.

Umukino wari witabiriwe n’abafana benshi b’aya makipe yombi, ndetse wari ukomeye ku mpande zombi aho Musanze fc yatangiye ifite igihunga, ibintu byaje gutuma itsindwa n’igitego ku munota wa 17’ gitsinzwe Hamiss Hakim hakiri kare, bituma abafana ba Musanze fc batangira kwiheba.

Ikipe ya Gasogi United yari yakomeje kwataka cyane ,ndetse ikabona uburyo bwinshi bw’ibitego; ba myugariro ba Musanze fc bakagerageza kwirwanaho.

Nubwo benshi mu bakunzi ba Musanze fc bari batangiye kwiheba, ku munota wa 34’ hatsinzwe igitego, gitsinzwe na AIME GASSISSOU ku mupira mwiza yari ahawe na Nduwayo Valeur bituma igice cya mbere kirangira Gasogi United iguye miswi na Musanze fc, 1-1.

Mu gice cya kabiri Musanze fc nk’ikipe yari mu rugo yaje yahinduye imikinire, isatira cyane ndetse ikeneye gutsinda ikindi gitego byinshi ari nako na Gasogi ikomeza kwataka cyane ibifashijwemo n’abasore bayo barimo Idrissa, Karenzi Bucyocyera , Hakim n’abandi. Gusa ba myugariro ba Musanze fc bongeye gukanguka hanyuma umusore w’umunyafurika y’epfo witwa Kokoete abatsinda igiteo cya kabiri cya Musanze fc ku munota wa 48’ ndetse umukino waje kurangira ari ibitego 2-1 cya Gasogi United.

Ku ruhande rw’umutoza wa Musanze fc Sosthene Habimana bakunze kwita Lumumba, yavuze ko aya manota ayashimira Imana, ngo bitewe n’abakinnyi bari bafite imvune yari yagaruye mu kibuga barimo Muhire Anicet bakuzne kwita Gasongo ,Bakaki Shafike na Valeur Nduwayo.

Yagize ati: "Mbere na mbere ndashimira abakinnyi banjye bitanze muri uyu mukino tukaba tubashije kwegukana amanota atatu, kuko ba myugariro banjye bari bavuye mu mvune batarakira neza. Ndishimye cyane kandi ndashimira abakinnyi banjye barimo n’umunyezamu Jobe wagiye akuramo imipira yari ikomeye cyane."

Ku ruhande rw’umutoza Alain Kirasa utoza Gasogi United, ngo abakinnyi be bo muri defanse bakoze amakosa yo guhagarara nabi batsindwa ibitego byo kurangara.

Yagize ati: "Akenshi dutsindwa ibitego biturutse ku burangare bw’abadefanseri banjye, bakunze kubikora, nibyo tugiye gukosora. Igihe dufite umupira abakinnyi banjye bagiye bibagirwa kuba maso arinabyo byatumye Musanze fc iporofita okaziyo igatsinda ibitego, ubu imikino isigaye yose tugiye kuyikina nka finali kugira ngo tugume mu cyiciro cya mbere."

Dore abakinnyi 11 babanjemo b’ikipe ya Musanze fc
Moudu Jobe, Flecien, Uwiringiyimana Christopher, Muhire Anicet Gasongo, Bakaki Shafike, Nduwayo Valeur, Ntijyinama Patrick, Soalomon Adeyinka, Aime Cassissou, Kokoete UDo, Mathaba Lithabo .

Dore 11 babanjemo ku ruhande rw’ikipe ya Gasogi United
Dauda Ibrahim, Niyitegeja Idrussa, Udahemuka Jea de Dieu, Iradukunda Axel, Muderi Akbar, Mugisha Rama Joseph, Harerimana Abdlaziz, Hakizimana Adolphe, Djibrille Hassan Brahim, Karenzi Bucyocyera , Hakim Hamiss.

Imikino y’umunsi wa 26 isize Musanze fc ku mwanya wa Gatatu n’amanota 47, mu gihe Gasogi United igumye ku mwanya wa 10 n’amanota 29 , Shampiyona igiye kuba ihageze kubera Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imikino izakomeza tariki ya 15 Mata 2024, aho Gasogi United izaba yakiriye Sunrise mu gihe Musanze fc izaba yagiye gusura Gorilla fc kuri Kigali Pele stadium.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru