Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Imurikagurisha EXPO-2024 ryiganjemo udushya mu ngeri zitandukanye

Thursday 1 August 2024
    Yasomwe na

Ukigera i Gikondo mu mbuga y’urugaga rw’Abikorera PSF ahari kubera imurikagurisha mpuzamahanga, EXPO 2024, usanganirwa n’ibigo bishya byaje kwifatanya n’abandi kumurika ibyo bifitiye abaguzi, ariko hakaba na ba rwiyemezamirimo barimo Es SINA GERARD basanzwe bitabira badasiba kuzana udushya umwaka ku wundi mu byo bakora.

Ni imurikagurisha mpuzamahanga ryitabiriwe n’abamurika 448 barimo ab’imbere mu gihugu 329 n’abanyamahanga 119.

Umuhangamirimo Dr. Sina Gerard, ufite Es Urwibutso yeretse Minisitiri w’Ubucuruzo n’Inganda Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze ibicirizwa bishya amaze guhanga muri uyu mwaka wa 2024 birimo ikiribwa cya Ice Cream iri mu bwoko butandukanye, ikunzwe cyane ku isoko bitewe n’udushya yagiye ayongeramo.

Avuga ko biri mu ntego yihaye aho buri mwaka yiyemeje kugira agashya azana ku isoko, ibyo kandi ngo ni akarusho ku baturage bakora ubuhinzi kuko ibyo bakora byongererwa Agaciro.

Yagize ati: “Hari Ice Cream ivanzemo Akagufu (Ikawa itunganyirizwa kuri Nyirangarama), hari Ice Cream ivanzemo n’inkeri zera muri iriya misozi, hari Ice Cream ivanze n’inanasi, ivanze na Vanila.

Icy’ingenzi ni ubukungu buturuka ku muturage kandi Icyiza cy’uruganda, mu ishami rya ’Food Processing’ twongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Uyu muhangamirimo ubifitioye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) abwiye itanagzamakuru ko ibyo afitiye Abanyarwanda ari byinshi birimo n’ibyo bazajya bibonera mu imurikagurisha.

Akomeza agira ati: "Iyo bavuga Made in Rwanda cyangwa caguwa twibagiwe nuko nk’Abanyarwanda tigomba tugomba kurushaho kwiyubaka."

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF); Mubiligi Jeanne Françoise yavuze ko Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera mu Rwanda ari ngarukamwaka bityo riha amahirwe afasha abamurikabikorwa kwerekana ibyo bakora ndetse nabo bakabasha kwigira kuri bagenzi babo bo mu bindi bihugu bakora bimwe.

Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze yashimiye n’abanyamahanga bitabiriye kumurika ibyo bakora kuko bituma habaho kwigirana ku murimo.

Yagize ati: “Twe dusaba abanyarwanda kuza hano bagahaha mu mahoro, kandi turifuza ko abanyamahanga baza kumurika kuko bahabwa agaciro. Kuva mu mahanga ukazana imari yawe ahangaha ukayishyira ku isoko, ukayicuruza ni ikintu gikomeye cyane duha agaciro gakomeye.”

Mu undi dushya usanga muri iri murikagurisha turimo abiyeguriye ubuhinzi batunganya ifumbire isanzwe y’imborera bakayikuramo ibyonnyi byose byajyaga birya imyaka ikiva mu butaka cyangwa imaze gukura, bityo igihingwa kigakura kizira indwara cyangwa ngo kizakenere imiti n’andi mafumbire mvaruganda, kikajya ku isoko ari umwimerere ukenewe ku isi hose.

Hari kandi inganda zenga ibisembuye zidashyizemo isukari cyangwa ngo zikoreshe umusaruro wagezweho n’ifumbire mvaruganga bityo n’abafite indwara zikomeye zitandura bakabasha kwica icyaka.

Gusa ingingo y’igiciro cyo kwinjira mu imurikagurusha nka Ticket cyikubye kabiri (1000) ku muntu mukuru iracyacugisha abatari bake, cyane ko n’abana bafite imyaka kuva kuri 4 kugeza kuri 14 nabo basigaye binjira ari uko bishyuye amafaranga 500frw.

Abakora ibikoze mu mpu beretse Minisitiri aho bageze biyubaka mu mwaka umwe bishyize hamwe

Hari icyo Minisitiri yabasabye gukora n’icyo yabjeje ku mbogamizi bafite yo kubura impu zitunganyirijwe mu Rwanda

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru