Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Inama ya M23 yaberaga Bukavu iturikiyemo ibisasu, AFC/M23 ibyegeka mu Burundi

Thursday 27 February 2025
    Yasomwe na

Inama y’ihuriro rya AFC/M23 yaberaga i Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo yumvikanyemo guturika kw’ibisasu biremereye abantu bamwe (8) bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Ni inama yari iyobowe na Corneil Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 n’abandi bayobozi b’iri huriro kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025.

Ntabwo ibashije kurangira neza, nyuma yaho hatewe ibisasu mu baturage bari bitabiriye iyi nama. Nibura hari abaturage batari munsi ya 8 bimaze kumenyakana ko bahise bahasiga ubuzima hari n’abandi batari munsi 8 bakomeretse.

Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nka X ari kugaragaza abantu bakwirwa imishwaro, abandi baguye hasi amaraso yatembye, hari abaza gufata abagihumeka ngo bajyane kwitabwaho batarahasiga ubuzima.

Iturika ry’ibisasu bayteye imfu ryabay enyuma gato y’itangira ry’inama yari iyobowe na Nangaa

Gusa hari amakuru avuga ko hari ubutumwa butera ubwoba bwari bwahawe abaturage babuzwa kwitabira iyi nama.

Abaturage bamwe babishoboye batangiye guhungira ku ruhande rw’u Rwanda.

Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa yagize ajya ku rukuta rwa X atangaza ko bababajwe n’ibikozwe n’inyangabirama za goverinoma ya Congo, yemeza ko hari abahasize ubuzima abandi bagakomereka.

Mu minota mike ikurikiye, Bisimwa avuze kandi ko mu iperereza ry’ibanze bamaze gukora ahanereye aka kaga basanze ibyaturikijwe ari ibisasu bijya bikoreshwa n’igisirikare cy’u Burundi FNDBI mu bikorwa bakorera mu Burasirazuba bwa DRCongo.

Nta ruhande rwateguye iki gitero ruracyigamba, cyane ko hashize umwanya muto urenga ku isaha ya saa sita ibyo bibaye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru