Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko indorerezi z’amatora zigera ku 2000 zitegerejwe mu matora y’Abadepite mu Rwanda ateganyijwe ku wa 3 Nzeri 2018.
Amatora y’imbere mu gihugu azakurikirana n’ay’Abanyarwanda baba muri Diaspora bazatorera kuri za Ambasade n’ahandi hateganyijwe ku wa 2 Nzeri uyu mwaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye The New Times, ko imyiteguro y’amatora igeze kure, aho kwandika indorerezi byatangiye.
Yagize ati “Twatangiye guha uburenganzira indorerezi, byatangiye muri Gicurasi biteganyijwe ko bizarangira muri Kanama. Biragenda gake ariko dufite icyizere ko muri Kanama indorerezi zigera ku 2000 zizaba ziyandikishije.”
Munyaneza avuga ko ibijyanye no kwireba kuri lisiti y’itora, kwikosoza ndetse no kwiyimura ku rwego rw’umudugudu byarangiye.
Yagize ati “Iki gikorwa ku rwego rw’umudugudu byararangiye ariko bikomereje mu ikoranabuhanga kugeza hagati mu kwezi kwa Kanama kandi turashishikariza buri wese gukurikirana no kugenzura amakuru yabo.”
Komisiyo y’Amatora kandi irimo guhugura ibyiciro byihariye ku bijyanye n’aya matora. Aba barimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga bizarangira muri iki cyumweru.
Mu matora y’Abadepite, abagore 24 batorwa mu ntara zitandukanye n’umujyi wa Kigali bikanyura mu nama y’Igihugu y’abagore.
Abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerazuba bahagararirwa n’abadepite batandatu buri ntara. Amajyaruguru ahagararirwa n’Abadepite bane naho Umujyi wa Kigali ugahagararirwa na babiri.
Urubyiruko ruhagararirwa n’abadepite babiri, abafite ubumuga bagahagararirwa n’umuntu umwe. Biyongeraho 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo. Batorwa mu matora rusange ataziguye ku buryo busaranganya imyanya.
Komisiyo y’amatora isaba urubyiruko cyane cyane abagiye gutora ubwa mbere kuzitabira amatora y’Abadepite. Ivuga ko buri mwaka hari abatora bashya barenga 200 000.
Abiyandikishije kuri lisiti y’itora mu matora aheruka y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama umwaka ushize bari 6,897,076, aho 98% byabo bayitabiriye. Biteganyijwe ko nibura abagera kuri miliyoni zirindwi bazitabira amatora y’Abadepite.


















