Umutwe w’ingabo kabuhariwe zizwi nka "Special Operations Force" wahawe umuyobozi mushya, Brig. Gen. Stanislas Gashugi,
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col. Stanislas Gashugi, amuha ipeti rya Brig. Gen ndetse ahita amuha kuyobora Umutwe w’Ingabo Udasanzwe (Special Operations Force).
Byaturutse mu itanagzo ryasohowe kuri uyu wa 15 Werurwe 2025 na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rivuga kuri izi mpinduka.
Uyu Muyobozi, yaje asimbura Maj. Gen, Ruki Karusisi wajyanywe gukorera ku Biro bya Minisiteri y’Ingabo.