Ikigo gishinzwe umutekano cya Hamas cyatangaje ko ingabo za Isiraheli IDF zarashe imbaga y’abantu bari bari hafi y’aho imfashanyo zitangirwa i Khan Younis.
Hamas yatangaje ko abantu barenga 200 ari bo bakomeretse muri iki gitero.
Iki kigo cyavuze ko bishoboka ko ibi bitero byahitanye abantu benshi, bari baje gufata imfashanyo muri Gaza nubwo bariya ari bo bagaragaye.
Ababibonye bavuga ko Ingabo za Isiraheli zarashe aho ibihumbi by’Abanyapalestine bari bateraniye, aho bari bizeye kubona ifu yo kurya.
Umunyamakuru waho ndetse n’ababyiboneye bavuga ko indege zitagira abapilote zo muri Isiraheli zarashe misile ebyiri, zikurikiraho nyuma y’igisasu cyaturutse mu kigega cya Isiraheli cyari hagati ya metero 400 na 500 uvuye hafi y’abaturage.
Ku wa mbere nibwo umuyobozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, yatangaje ko Isiraheli yarashe ibiribwa maze isaba ko hakorwa iperereza ku iraswa ry’ahantu hari abaturage bari gufashwa.
NZABONIMANA Valens