Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ingabo za Kenya zari mu butumwa bw’amahoro muri Congo zatashye

Wednesday 26 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ingabo za Kenya zari zoherejwe gufasha iza Congo, FARDC guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, zasubiye iwabo igitaraganya ku mpamvu zitarasobanuka.

Ikinyamakuru cyo muri Congo, INFOS.CD kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko amakuru yizewe gifite avuga ko izo ngabo zasubiye iwabo bucece.

Uwabahaye amakuru yagize ati: "N’ibiribwa Monusco yari yatanze ngo bitunge ingabo za Kenya byamaze gusubizwa."

Ingabo za Kenya zibaye zarasubiye iwabo, byaba ari ikibazo gikomeye mu mubano w’icyo gihugu na Congo, yari yizeye ubufasha bukomeye bw’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23 imaze amezi ane yigaruriye umujyi wa Bunagana.

Mu kwezi gushize ubwo yari mu Nteko rusange ya 77 ya Loni, Perezida Felix Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko ingabo za Kenya zamaze kugera muri Congo kandi ko zizafasha FARDC gutsinsura M23 mu mujyi wa Bunagana.

Nubwo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wijeje Congo kuwuha ingabo zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, kugeza n’ubu imikorere yazo ntirasobanuka kuko iza Kenya n’iz’u Burundi nizo zari zatangaje ko zagezeyo ariko ntanahamwe zatangaje ko zinjiye mu bikorwa by’imirwano.

Congo yatangaje ko idashaka ingabo z’u Rwanda, muri ibyo bikorwa kuko ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23. Ingabo za Uganda nazo zisanzwe muri Congo ariko mu bikorwa byo guhashya umutwe wa ADF.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru