Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 17 June » Rubavu: Bavuga ko ikorwa ry’umuhanda ryabasize mu manegeka – read more
  • 17 June » Ingabo za Isiraheli zishe Abanyapalestine 51 bari bategereje imfashanyo muri Gaza. – read more
  • 17 June » Abantu 14 nibo baguye mu bitero by’Uburusiya byibasiye umujyi wa Kyiv muri Ukraine. – read more
  • 17 June » Amafoto: Ba Ofisiye 108 barangije amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikari i Nyakinama basabwe gukomeza ubunyamwuga basanganywe – read more
  • 17 June » TRUMP YEMEJE KO KUVA MU NAMA YA G-7 NTAHO BIHURIYE NA ISRAEL NA IRAN – read more

Ingabo za mbere za Afurika y’Epfo zageze i Goma

Saturday 30 December 2023
    Yasomwe na

Nyuma yuko atengushywe n’umusaruro w’Ingabo zihuriweho z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba EACRF, Perezida Felix Tshisekedi Chilombo yazanye ingabo za mbere za Afurika y’Epfo kumufasha #M23.

Umuvugizi w’ingabo za DRC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru witwa le Lieutenant-Colonel Njike Kaiko yemeje ko hari abasirikare ba Afurika y’Epfo bageze muri kiriya gihugu. Bahagaze ku wa Gatatu taliki 26, Ukuboza, 2023.

Njike Kaiko avuga ko bahagaze hakurikijwe imyanzuro y’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri bagize SADC yateraniye i Luanda muri Angola taliki 03, Ugushyingo, 2023.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bazanywe no kurwana na M23, ibi bikaba bitandukanye n’inshingano abasirikare ba EAC bahoranye.

Le Lieutenant-Colonel Njike Kaiko avuga ko hari abandi basirikare ba SADC bategerejwe muri DRC mu gihe kiri imbere.

Abasirikare ba SADC baje muri DRC mu gihe aba EAC bahavanywe kandi n’aba MONUSCO nabo bahawe igihe cy’umwaka ngo behave mu byiciro nk’uko biherutse kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru