Muri iki gitondo ku Mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera u Rwanda rwakiriye ba Guverineri b’Intara za Kirundo, Kayanza na Bururi baje gusaba Abarundi benewabo bahungiye mu Rwanda gutahura.
Bakiriwe na bagenzi babo bayobora Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022.
Ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye buri gukora uko bushoboye ngo umubano uri hagati y’u Rwanda n’Uburundi wongere ube mwiza nk’uko byahoze mbere y’umwaka wa 2015 ubwo Nyakwigendera Pierre Nkurunziza yagumaga ku butegetsi kuri Manda ya Kabiri itarumvikanyweho bigatera bamwe guhunga.
U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bituranye kandi bifite abaturage bafite byinshi bahuriyeho birimo umuco n’ururimi ‘bijya gusa.’
Ibibazo bya Politiki byabaye mu Burundi mu mwaka wa 2015 byatumye Abarundi benshi bahungira mu Rwanda.
Abenshi baba mu nkambi iri mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.