Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Inzego za Leta zizajya zitegura ingengo y’imari nyuma yuko Inteko yemeje ingengo y’Imari y’igihugu

Monday 8 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Abagize w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, batangiye igihembwe kidasanzwe aho barimo basuzuma ishingiro ry’Umushinga w’itegeko ngenga ryerekeye imicungire y’imari ya leta, aho biteganyijwe ko inzego za leta zizajya zitegura ingengo y’imari zizakoresha nyuma yuko Inteko ishinga amategeko imaze kwemeza umushinga w’ingengo y’imari y’igihugu.

Ni umushinga uherutse kwemezwa n’umutwe w’Abadepite, uteganya impinduka nyinshi mu mikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta.

Uyu ni umushinga uteganya ko inzego za Leta zose zizajya zitegura ingengo y’imari zizakoresha nyuma yuko inteko ishinga amategeko imaze kwemeza ingengo y’imari y’igihugu iba ikubiyemo imirongo migari y’ibikorwa leta iteganya gukora mu gihe cy’umwaka ndetse n’amafaranga azabigendaho.

Richard Tushabe, umunyamabanga wa Leta muri Minecofin, uri gusobanura iby’uyu mushinga muri Sena

Tushabe yavuze kandi ko uyu mushinga w’itegeko unateganya ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Auditor General) azajya agenzura n’ibigo bya Leta bidahabwa ingengo y’imari bya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi RSSB, nabyo bikaba byajya bigenzurwa mu buryo bwihariye, hakoreshejwe abagenzuzi bigenga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru