Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Iyicwa ry’Umwamikazi w’u Rwanda, Rozaliya Gicanda

Tuesday 20 April 2021
    Yasomwe na

Uyu ni Umwamikazi w’u Rwanda Nyiricyubahiro Gicanda Rozaliya, umukobwa wa Martin Gatsinzi ka Bugingo bwa Mbabariye wa Mushikazi wa Semugaza wa Kigeli Ndabarasa,Umwami w’u Rwanda (Abanyiginya b’Abagaza/Abahebera)

Gicanda Rozaliya yavutse mu mwaka w’1928,avukira i Bugarura (Kiziguro), mu Buganza bw’amajyaruguru

Gicanda Rozaliya yakuze ari umukobwa mwiza w’imico myiza kandi urangwa n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi,ibi bikaba ari nabyo byatumye abengukwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa maze mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka w’1942, Rozaliya Gicanda ashyingiranwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Ku itariki ya 25 Nyakanga mu mwaka w’1959,Umwami Mutara III Rudahigwa wari warabatijwe Charles Léon Pierre,yatanze mu buryo butunguranye cyane kandi bw’amayobera.

Nyuma yo gutanga kw’umugabo we,byajyanye n’ihurura ry’abarwaniraga Repubulika,ariko barushaho gutesha agaciro ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Mu mwaka w’1961,uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe;Geregori Kayibanda,yirukanye Umwamikazi Rozaliya Gicanda mu ngoro ye iherereye mu Rukari i Nyanza,amwirukana mu rwego rwo kuzimanganya burundu ingoma ya cyami n’ibimenyetso byayo.

Nyuma yo kwirukanwa mu ngoro ye,Umwamikazi Gicanda Rozaliya yahise atuzwa mu nzu ntoya isuzuguritse cyane.

Muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri
Umwamikazi Rozaliya Gicanda yakomeje kuba i Butare,abaho asuzuguwe,nta gaciro afite nk’uwahoze mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994,nyuma yaho Perefe w’i cyahoze ari perefegitura ya Butare Habyarimana Jean Baptiste atawe muri yombi,Umwamikazi Rozaliya Gicanda yatangiye guterwa ubwoba ko nawe agiye kwicwa.

Ibi nibyo byatumye Umwamikazi Gicanda Rozaliya yinginga asaba Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini ya Ngoma i Butare kumurindira umutekano ariko undi arabyanga..

Ku itariki nkiyi ya 20 Mata mu mwaka w’1994,ahagana mu masaha ya saa tanu z’amanywa,niwo munsi Umwamikazi Rozaliya Gicanda yishwe urubozo ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana,ahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana wahoze ari umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa mu ishuri rikuru rya gisirikare,ESO

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,Mu mwaka w’1998,Lt Bizimana Pierre n’umusirikare muto witwa Aloys Mazimpaka,bahamijwe n’urukiko rwa gisirikare icyaha cyo kwica Umwamikazi Rozaliya Gicanda,Lt Bizimana ahita akatirwa igihano cyo gupfa cyari cyemewe mu Rwanda icyo gihe naho uwo musirikare Aloys Mazimpaka akatirwa igifungo cya burundu.

Ku itariki ya 6 Ukwakira mu mwaka w’2009,Captain Ildephonse Nizeyimana wahoze akuriye ibiro by’ubutasi akaba yari n’umwe mu bahigwaga cyane ngo baryozwe ibyaha bya Jenoside,yafatiwe i Kampala mu gihugu cya Uganda maze ashyikirizwa urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania,maze ku itariki ya 19 Kamena mu mwaka w’2012 ahamwa n’icyaha cyo gutanga itegeko ryo kwica Umwamikazi Rozaliya Gicanda kimwe n’ubundi bwicanyi bwakozwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,Captain Ildephonse Nizeyimana yahise akatirwa igifungo cya burundu.

Abantu bagize amahirwe yo kumenya Umwamikazi Rozaliya Gicanda bamutangaho ubuhamya ko yarangwaga n’ubupfura no kwicisha bugufi,akiyambura icyubahiro cy’ubwamikazi agasabana na rubanda rugufi,yakirana urugwiro buri wese umugezeho.

Umwamikazi Gicanda Rozaliya kandi yari umukirisitu gatolika w’intangarugero cyane,agakunda cyane gusenga uko bwije n’uko bucyeye,ibyo bikaba bizwi cyane n’ababikira bo mu muryango w’Abenebikira bahoranaga nawe.

Umusezero w’Umwamikazi Rozaliya Gicanda uherereye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe umugabo we,Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mwaka wa 2016.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru