Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

KIGALI: UMU PASITERI YATAWE MURI YOMBI NYUMA YO GUSHAKA KURWANYA POLICE

Monday 25 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Umushumba w’ Itorero Amazing Grace Patrick Rwayitare yatawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda nyuma yo kuyirwanya ubwo yashakaga kongera gufunga uru rusengero rwari rwarafunzwe ba nyirarwo bakarufungura rutaruzuza ibisabwa.

Uru rusengero rwa Kibilizi rwari rwafungiwe kutuzuza ibiswa birimo uburyo butuma rudashora amajwi ngo rusakurize abaruturiye, kutagira parikingi z’ amamodoka, imirasane ihagije n’ ubusitani.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ukwezi.rw aravuga ko Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 nibwo ubuyobozi bw’ umurenge wa Kanombe na polisi bagiye gukora igenzura ngo barebe niba insengero zafunguwe zarujuje ibyo zasabwe.

Chief Inspector of Police Marie Goretti Umutesi, Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yatangaje ko pasiteri Patrick Rwayitare yafashe mu mashati Commandant wa Police wari waje muri kiriya gikorwa biba ngombwa ko bamwambika amapingu.
Yagize ati “Biragayitse kuba umushumba w’itorero yanga kumvira ibyo Police imusaba ku nyungu ze ahubwo agashaka kuyirwanya”.

Amakuru y’ uko izi nsengero zirimo urwa Pasiteri Rwayitare n’ urusengero rw’ itorero ryitwa Ishyanga Ryera zongeye gukora zitaruzuza ibisabwa yatanzwe n’ abaturage. Ishyanga Ryera abayobozi barwo bemereye ubuyobozi ko batazongera kurufungura bataruzuza ibisabwa.
Pasiteri Rwayitare Patrick afungiye kuri Station Police ya Kanombe akazakorerwa idosiye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru