Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

KNC yasabye Rayon Sport kwihutira kwitandukanya na Luvumbu

Monday 12 February 2024
    Yasomwe na

Perezida w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru, Gasogi United, ntiyishimiye ubutumwa bwatanzwe n’umukinnyi wa Rayon Sport akaba n’umukongomani, Hertier Nzinga Luvumbu wifatanyije n’abandi benegihugu be kumbwira Isi ko u Rwanda ruri Inyuma ya M23 irimo kurwana na Congo.

Ni ubutumwa buri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho abanyapolitiki n’abandi batandukanye muri Congo bifata ku munwa n’ikiganza kimwe bakitunga intoki ku mutwe nk’umuntu uri kuraswa, mu rwego rwo kubwira Isi ko Congo irimo kurwana na M23 Kandi Isi icecetse mu gihe batabaza ngo babwire u Rwanda kurekera guterwa inkunga M23.

Luvumbu nawe yakozwe iyo jesite (gest) mu mukino wahuje Rayon Sport na Police bikarangira Iyi tsinze 2-1.

Nyuma yo kurabukwa ayo mashusho, Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, uzwi nka KNC yagiye kuri television ye TV1 atangaza ko Rayon Sport ikwiye kwihutira kwitandukanya na Luvumbu.

KNC ahamya ko abona ntaho ikipe ya Rayon Sport ihuriyeho na Luvumbu mu butumwa yatanze, bikaba ariyo mpamvu agira inama Rayon kwitandukanya nawe.

Ni icyifuzo bitatinze ko Ubuyobozi bw’uburyaUmuryango wa Rayon Sports ugira icyo ugikoraho, kuko waje kwitandukanya n’umukinnyi wawo.

Ku rubuga rwa X rayon sport yagize it: "Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru