Ukwezi kwa Gashyantare ni ukwezi mu Rwanda kwakunze kurangwamo amahoro, nta ntambara, inzara, ibyorezo n’ibindi bisa nkabyo. Kuva kera na kare Abanyarwanda bagufataga nk’ukwezi k’umugisha n’amahoro.
Ni muri urwo rwego, mu Rwanda hatoranijwe tariki ya mbere Gashyantare, itariki ngarukamwaka yo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’u Rwanda. Ukwezi kutarangagwamo icyasha. Ibi bikaba ari mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro intwari z’igihugu ari nako zizirikanywa.
Mu mateka y’u Rwanda, bigaragara ko muri uko kwezi nta kintu na kimwe kibi kigeze kibaho, haba mu gihe cy’abasekuru n’abasekuruza. Ukwezi kwa Gashyantare ni ukwezi kutigeze kubamo intambara, inzara, gusuhuka n’ibindi bisa nabyo, yewe nta n’ibyorezo byabaye muri uko kwezi.
Mu mateka y’Isi uku kwezi kwa Gashyantare ni ukwezi gufatwa nk’ukwabakundana (14 Gashyantare). Muri uku kwezi benshi mu bafite abakunzi basohokana ahantu hatandukanye bakagirana ibihe byiza.
Tugarutse ku ‘’Intwari’’ ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’ amananiza.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Yitwa intwari ‘umuntu utakiriho’, ukiri muzima ntibishoboka ko yitwa yo. Ibi biterwa ni uko haba hatinywa ko ashobora yenda kuzahemuka kumwambura iryo zina bikazagorana. Uwakoze ibyiza by’indashyikirwa niyo akiriho hategerezwa ko apfa kugirango yambikwe iryo kamba.

















