Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gen. Kainerugaba yagarutse i Kigali kugarura umubano w’u Rwanda na Uganda

Monday 14 March 2022
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, akaba n’Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ygarutse i Kigali mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwe rwihariye rugamije kugarura mu buryo umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Uyu mugabo yaherukaga mu Rwanda mu kwezi gushize, tariki ya 22 Gashyantare 2022, avuga ko aje kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, wari umaze hafi imyaka 3 urimo agatotsi, imipaka y’igihugu byombi ifunze.

Ubwo aheruka mu Rwanda yahuye na Perezida Kagame, baganira ibyavuzwe ko bigamije kugarura umubano hagati y’igihugu byombi, ndetse hashize iminsi hatangira gutangazwa ko umupaka wa Gatuna n’indi mikapa y’u Rwanda ifunguye ku bashaka kujya Uganda.

Ku ikubitiro hagitangazwa ko imipaka ifunguye bamwe mu banyarwanda barabukereye bashaka kujya Uganda ariko baza gukumirwa n’amabwiriza amwe n’amwe bigeraho Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, nawe abibona ko bitashyizwe mu bikorwa uko bikwiye ayangaza ko azongera kugaruka i kigali, akaba ari nabwo yongeye kubishyira mu bikorwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru