Ku munsi wa kabiri biyamamaza, Ishyaka rya Green Party riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryatangaje ko Dr Habineza natorerwa kuyobora igihugu azashyiraho umushahara ku mirimo ihemba intica ntikize bakagira umushahara ufatika ujyanye n’imvune z’akazi karimo.
Aha yavugaga ku banyarwanda benshi biganjemo urubyiruko bakora akazi ko mu rugo, abakora muri za resitora, ikiyede, ubusekirite n’abandi bakoresha imbaraga n’umwanya wabo wose nyamara wareba icyo bahembwa ukabona ntibazatera imbere kandi bakora.
Ni kuri iki cy’umweru tariki ya 23 Kamena 2024 ubwo abo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bagiye kwiyamamariza mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi aho bakiriwe n’abaturage benshi cyane bari baje kwakira umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’abakandida Depite.
Umwe muri aba barwanashyaka witwa Nshimyumukiza Theodomir yemeza ko Green Party hari byinshi yahinduye mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage gihugu kandi ngo hari n’ibindi biteze mu gihe bazaramuka batowe.
Yagize ati: "Nagiye mu ishyaka Green Party kubera ko nabonye rifite umwihariko mu kuvugira abanyarwanda no kurengera ibidukikije, ikindi hari ibibazo bagiye bakemura byinshi; icyo umuntu yavuga abana bose ku ishuri bararya. Cyari ikibazo gikomeye, ubu hari utudorone (indege nto zitagira abapilote) dusigaye tujyana amaraso, ibyo byose Green Party yabikoreye ubuvugizi birakorwa kandi tubitezeho guhindura ibindi byinshi."
Abakandida Depite barimo Uwera Jacquiline na Gashugi Leonard nabo bagarutse ku byakozwe muri Manifesto ishyize ndetse bavuga n’ibiteganywa gukorwa mu gihe baramuka bagiriwe icyizere bagatorwa.
Mu ijambo rye, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Hon Dr Frank Habineza yagarutse kuri byinshi byakozwe na Green Party anavuga ku bindi batagenya gukora.
Yagize ati: "Ishyaka Green Party ntabwo tubeshya, twakoze byinshi cyane, navuze ko tuzashyiraho icyogajuru ibyo byarakozwe, imibereho ya mwarimu yarahindutse bongejwe umushahara, abana bacu basigaye bose bafatira amafunguro ku ishuri, bariga neza."
Dr Frank Habineza n’umugore we (ibumoso) bakiriwe neza n’abaturage ba Kamonyi
Mu bindi ngo bateganya gukora biri muri Manifesto nshya ni uko umusoro ku butaka uzavanwaho ndetse ngo bazajya mu butabera bakureho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo gihabwa abaturage bikarangira babaye abere ntibagire ubishyura indishyi.
Dr Frank Habineza yageze ku kijyajye n’amafaranga ahabwa abakozi bo mu rugo na resitora agitindaho cyane, aho yavuze ko bakora akazi k’ingutu ariko bagahembwa intica ntikize.
Yagize ati: "Abakozi bo mu rugo, abakora muri resitora baravunika cyane kandi wajya kureba udufaranga bahembwa ugasanga ari intica ntikize, nimuramuka mutoye Dr Frank ibi bibazo byose bizakemuka mushyirirweho umushahara mwiza ubashimishije."
Abaturage ba Kamonyi bari baje ari benshi cyane kwakira umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa Gatatu bizakomeza ejo tariki ya 24 Kamena 2024 mu karere ka Kayonza na Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje
























