Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kanombe: Urubyiruko ruzafashwa kwivana mu bukene nirutora Kagame na FPR Inkotanyi

Monday 8 July 2024
    Yasomwe na


Ubwo yari atangiye kwiyamamaza nk’umukandida Depite w’Umuryango FPR inkotanyi, Nkuranga Egide, akaba umwe muri 80 batanzwe n’umuryango, yabwiye urubyiruko ko nibatora umukandida Paul Kagame n’urutonde rwa FPR inkotanyi bazafashwa kwivana mu bukene bagatangira gukirigita ifaranga.

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024 hafi n’aho uyu murenge uhurira n’uwa Nyarugunga.

Yagize ati: "Rubyiruko, ngira ngo ejobundi ku itariki ya 4 Nyakanga 2024, mwumvise impanuro Chairman wacu yabahaye; yababwiye ko ’nimwe mbaraga z’iki gihugu, nimwe muzarinda ibyagezweho na FPR na Chairman wacu’. Niyo mpamvu mwebwe rubyiruko hari gahunda yo kubaremera imirimo, kugira ngo kugira ngo urubyiruko mwivane mu bukene, mukirigite ifaranga."

Nkuranga yakomeje ababwira ati: "Nimukirigita ifaranga rero nibwo muzagira na bwa bushobozi bwo kwirinda no kurinda igihugu cyacu. Ariko, intore ntiganya ishaka ibisubizo; ni ukuvuga ngo nubundi ni ukubaremamo ubushobozi bwo gushaka n’ibisubizo.

Muri Morale nyinshi nk’amaraso mashya, ni igitekerezo urubyiruko rwa Kanombe rwasamiye hejuru, rugaragaza amarangamutima yarwo mu gusingiza Intore izirusha intambwe akaba umukandida wabo Paul Kagame.

Ikindi Kandida Nkuranga Egide yabwiye abaturage na Kanombe muri rusange ni uko nibatora FPR Inkotanyi na Paul Kagame bazabona igishushanyo mbonera cy’imiturire ya Kanombe kivuguruye, aho uyituyemo cyangwa uhafite ubutaka bwo gutura azacyibonamo mu bushobozi bwe kitamuheje.

Mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye kumva ibigwi byawo no gushyigikira icyizere bafitiye Paul Kagame, harimo uwavuze ko yavukiye kanombe ariko amushimira umutekano, amashuri, amavuriro n’ibindi.

Ati: "Ndi umukorodoniye (usana inkweto), nkora n’akandi kazi katari ubukorodoniye kajyanye n’imbaraga z’ingufu. Nishimira cyane cyane umutekano n’iterambere mbona. Njyewe kuyitura (FPR) ntabwo nabona icyo nyitura, gusa usibye kuyikorera, nanitangira n’igihugu. Itariki iradutindiye cyane, nanjye nkatora ku gipfunsi.

Nnsengiyumva Jean Damascene, umugabo wavukiye Gicumbi ku Rwesero akinkira Kanombe mu 2000 aje gushaka ubuzima ari umukozi wo mu rugo. Yatanze ubuhamya ko yiteje imbere abikesha imiyoborere myiza yarangajwe imbere na Paul Kagame.

Yagize ati: "Mu buzima bwose ntabwo nigeze niga, nagize igjhugu cyiza demokarasi kuri buri munyarwanda wese ntabwo yigeze insiga inyuma. Nagize umutima wo kumenya guhakwa ku mugabo imyaka 7, kuva mu 2000. Naguze ikibanza, ndaahimira leta y’ubumwe iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, ubu nta munyarwanda utagira icyangombwa cy’ubutaka bwe, naje kugura inzu muri Gahanga miliyoni 1.2, nza kongeraho andi bigeze mu 2017 nza kuyigurisha miliyoni 13.

Ubwo 2008 nari natangiye kwikorera, mu 2013 natangiye gukorana na banki, ntangirira kuri miliyoni 3, hanyuma miliyoni 3 ndazishyura, miliyoni 10 zindi ziba umusingi w’ikibanza ntuyemo hano kabeza, niho nkorera, niho mba n’umuruango wanjye ku muhanda hari imiryango 5 nkodesha y’ubucuruzi."

Mutiganda Amon, chairman wa FPR Inkotanyi muri Kanombe yishimiye ki ibyo bari bateguye kubona byabaye 100%.

Ati: "Ku matora ntacyo dushidikanyaho nakimwe, ibiteganywa byose turimo turabitegura, mbese urebye turi mu murongo w’ibikenewe ntakibazo dufite. Ikintu kituraje ishinga cyane muri iki cyumweru ni ugutegura urugendo ruzatujyana i Gahanga kwamamaza chairman Paul Kagame yariki ya 13.

Umurenge wa Kanombe uvuga ko mu myama 7 ishize wari umurenge ugira ibibazo mu bihe by’izuba abantu bajya kuvoma amazi mu bishanga ariko ubu bafite ibigega binini cyane bibiri bibaha amazi bose.

Barishimira kandi ko bafite imihanda itandukanye ifasha mu kugabanya umuvundo w’imodoka ahantu byajyaga bibagora. Ntibura gushima kandi ko bongereye ibindi byumba bishya 56 by’amashuri abana biga batabyigana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru