Bamwe mu baturage bagana umujyi wa Karongi, by’umwihariko mu murenge wa Bwishyura, bagaragaza ko babangamiwe n’abana bambura ibyabo.
Umurenge wa Bwishyura, ubarizwamo igice kitari gito cy’uyu mujyi wa Karongi, unubatsemo ibiro by’Intara y’Iburengerazuba, nawo ni umwe ugaragaramo kino kibazo cy’abana bafite ingeso yo gushikuza abantu ibya bafite.
Bizumuremyi Patrick, ni umwe mu babangamiwe n’iki Kibazo, yagize ati: “Ni insoresore zitagitinya kuko no ku manywa y’ihangu zambura abaturage, kera bitwikiraga ijoro akaba aribwo ugenda ufite ubwoba ariko ubu gutarabuka mu iveni (mu muhanda) ku manywa ugendana ubwoba, aho dusanga bishobora kubangamira n’ubukerarugendo.”
Akomeza asaba inzego zishinzwe umutekano gushyiramo imbaraga bagahangana n’izi nsoresore, iki kibazo, kitarafata intera kurushaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba nawe yemera ko hari abana bagaragara muri bino bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ati: “Ikibazo kirabangamye cyane, kuko abantu baza bashaka kujya mu mujyi. Si abasore, ni abana bari muri uyu mujyi, bituruka ku kuba ababyeyi bataye inshingano zabo zo kubitaho, ariko twashyizeho uburyo bwo kubakumira ahantu hagenda abakerarugendo n’abaturage, abasigaye bagenda muri uyu mujyi baba bavuye mu nkengero zawo.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura busaba abaturage kujya batanga amakuru igihe bahuye n’iki kibazo, kugira ngo bubafashe hakiri kare.

No ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu izi nsorensore zirahaboneka