Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Karongi: Batewe impungenge n’abana bambura abantu ku manywa y’ihangu

Monday 22 April 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bagana umujyi wa Karongi, by’umwihariko mu murenge wa Bwishyura, bagaragaza ko babangamiwe n’abana bambura ibyabo.

Umurenge wa Bwishyura, ubarizwamo igice kitari gito cy’uyu mujyi wa Karongi, unubatsemo ibiro by’Intara y’Iburengerazuba, nawo ni umwe ugaragaramo kino kibazo cy’abana bafite ingeso yo gushikuza abantu ibya bafite.

Bizumuremyi Patrick, ni umwe mu babangamiwe n’iki Kibazo, yagize ati: “Ni insoresore zitagitinya kuko no ku manywa y’ihangu zambura abaturage, kera bitwikiraga ijoro akaba aribwo ugenda ufite ubwoba ariko ubu gutarabuka mu iveni (mu muhanda) ku manywa ugendana ubwoba, aho dusanga bishobora kubangamira n’ubukerarugendo.”

Akomeza asaba inzego zishinzwe umutekano gushyiramo imbaraga bagahangana n’izi nsoresore, iki kibazo, kitarafata intera kurushaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba nawe yemera ko hari abana bagaragara muri bino bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ati: “Ikibazo kirabangamye cyane, kuko abantu baza bashaka kujya mu mujyi. Si abasore, ni abana bari muri uyu mujyi, bituruka ku kuba ababyeyi bataye inshingano zabo zo kubitaho, ariko twashyizeho uburyo bwo kubakumira ahantu hagenda abakerarugendo n’abaturage, abasigaye bagenda muri uyu mujyi baba bavuye mu nkengero zawo.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura busaba abaturage kujya batanga amakuru igihe bahuye n’iki kibazo, kugira ngo bubafashe hakiri kare.

No ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu izi nsorensore zirahaboneka

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru