Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka bavuga ko ubucyene bw’imiryango butuma abana bajya mu mirimo y’imvune kuko usanga ababyeyi bagiye mu mirimo yo hanze,ugasanga imirimo yo mu rugo nko kuvoma n’indi myishi ikorwa n’abana batagejeje igihe cyo gukora .
Ababyeyi ntibakita ku abana babo kubera gushaka imibereho ugasanga babaha imirimo ibavuna nkuko bivugwa na Nyinawumuntu waganiriye n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw, uyu mubyeyi uvuga ko iyo mirimo batayiha abana babo ataruko bayobewe imvune ahubwo ko biterwa n’ubucyene bw’imiryango, agira ati “twebwe ababyeyi b’inaha tubyuka tujya guhinga nindi mirimo idutunga bigatuma abana bato twasize murugo batarageza igihe cyo gutangira ishuri aribo bakora imirimo yo mu hrugo irikmo kuvoma, gutashya n’ibindi natwe aho dutahiye tukabatekera”.
Nyinawumuntu akomeza avuga ko n’ubwo iyimirimo bayiha abana babo babiziko ibavuna ariko ntayandi mahitamo bafite.
Munyaneza Eric Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga avuga ababyeyi bigiswa keshi ko imirimo ivunanye idakwiye guhabwa abana n’ubwo abayeyi babirengaho Agira ati” iyo ubyaye ubukwiye no kurere ariko kuvuga ko harimiri bayukiramo bakibagirwa kure sibyo iteka tubigiashako hari imirimo idahabwa abana n’ubwo babirengaho ariko tuzakomeza kubigisha tunabibutse ko kuvunisha umwana bihanirwa na mategeko”.
Abana batari bacye baba muruyu murenge bakoreshwa iyo mirimo
Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4) bwagaragaje ko 13.4% by’abana bari hagati y’imyaka 6 na 17 bakora akazi. Muri bo 3.4% bari mu mirimo ivunanye hanze y’imiryango yabo naho 2.1% bakora imirimo mibi ifite ubukana. Muri rusange abagera ku 146, 386 bakoreshwa imirimo mibi.
mibare iherutse gutangazwa mu ibarura rya EICV ryerekanye ko abana 146,386 bakoreshwa imirimo mibi, ndetse no mwaka wa 2015 mu bushakashatsi bwakozwe na CLADHO mu turere 15 ku bakozi bo mu rugo, bwagaragaje ko mu bakozi bo mu rugo 2,480 babajijwe 6.3% bari abana bari hagati y’imyaka 6 na 15.
Leta y’u Rwanda ya hagurukiye abantu bagikoresha imirimo mibi abana batarageza imyaka y’ubukure.
Mutesi Scovia

















