Igipolisi cyo muri Kenya cyazindutse iyarubika mu mihanda kijya kwitambika no kuburizamo umugambi wa Raila Odinga wo kumukura ku butegetsi bnyuze mu myigaragambyo.
Mu mopera z’iki cyumweru Kandida Perezida watsinzwe amatora, Raila Odinga yakanguriye Abanyakenya kumufasha gukora imyigaragambyo yo kwamagana igiciro gihenze cy’imibereho, n’icyo yita perezida utemewe uri ku butegetsi.
Kuva abantu bumva uwo mugambi, muri Kenya hari ubwoba bwinshi ko iyi myigaragambyo ishobora kuvamo urugomo n’ubusahuzi nk’ibyabaye mu 2007 nyuma y’amatora.
Polisi yaburiye ko yafashe ingamba ku bashaka guhungabanya ituze rya Rubanda.
Umunyamakuru wa France 24 yavuze ko yiboneye abigaragambya ba mbere biteguye, bateguye amapine yo kuza gutwika mu gihe hari urubyiruko rumwe rwakumiriwe na polisi ngo rutajya mu mihanda mikuru yateguriwe kwigaragambirizamo.
Ubwo Raila Odinga yahamagariraga rubanda kwirara mu mihanda, yavuze ati: "Ndashaka ko Abanyakenya muza muri benshi mugaragaze ko utanejejwe n’ibirimo kubera mu gihugu."
Perezida watowe, William Ruto akimara kumva ibyo yabwiye abaturage ko batagomba kwitabira iyo myigaragambyo, avuga ko imyitwarire nk’iyo ya Raila Odinga igamije kuzana intambara n’urusaku bigamije kwangiza imitungo ya rubanda kuko asanzwe amuziho ayo mahame n’indangagaciro ke.
Magingo aya Kenya irimo kuzahazwa n’izamuak ry’ibiciro ritoroshye ririmo iry’iby’ibanze mu buzima bw’abaturage, guta agaciro k’ishiringi rya Kenya byose bigateza inzara ku baturage.
Raila Odinga muri iki gitondo yatangiye gushimira abamwumviye ko akazi abona katangiye neza



















