Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Hari abaturage bo mu mudugudu wa Juru akagali ka Nyanza, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro batangarije Mamaurwagasabo ko baheruka bakorerwaho ubushakashatsi bwa mbere ku buryo u Rwanda ruhagaze ku cyorezo cya Sida, RPHIA, ariko bakavuga ko bahawe ibisubizo bimwe by’uko bahagaze ku cyorezo cya Sida ntibahabwa iby’uko bahagaze ku ndwara y’Umwijima, Hepatitis B na C.
Ni ubushakashatsi bwakozwe kuva mu kwakira umwaka wa 2018 kugeza muri Werurwe 2019; bukorerwa ku baturage basaga ibihumbi 30 bo mu ngo zisaga ibihumbi 11.
Abaganiriye na Mamaurwagasabo, muri uwo mudugudu wa Juru, ni abagize uruhare muri ubwo bushakashatsi, aho usanga ku muryango w’inzu zabo hariho agapapuro karanga urugo rwakoreweho ubushakashatsi bwa RPHIA.
Umwe muri bo yagize ati "Babukora nari nkikodesha muri iyi nzu, nanubu niho ndi; baraje twese mu nzu yacu baradupima, bafata amaraso. Gusa baduhaye igisubizo cya Sida gusa ariko bajyanye n’ando maraso bavuga ko bazaduha ibisubizo bya Hepatite ariko twarahebye."
Undi yagize ati "Reka da, duheruka badutwara amaraso mu ducupa duto batubwira ko bazatubwira niba dufite hepatite ariko nta gisubizo baduhaye. Ibya Sida byo barabiduhaye ako kanya, bagupimaga uhicaye hashira akanya gato bagahita babiguha, ariko ibya Hepatite byo twayobewe aho tuzabikura."
Umuyobozi mu Kigo cy’Ubuzima RBC, akaba n’umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, Nshogoza Rwibasira Galcan yabwiye mamauwragasabo komuwakoreweho ubwo bushakashatsi hari uburyo bumworoheye bamubazaga azaboneramo igisubizo cye ku kizamini yafashwe.
Yagize ati “Ariko birabonwa; birahari ku bigo nderabuzima bari bavuze. Umuntu baramubazaga ngo ni hehe wifuza kuzafatira igisubizo cyawe, agatanga ikigo nderabuzima kimwegereye, kiri hafi ye, ibyo bisubizo rero byoherezwaga kuri ibyo bigo nderabuzima.
Uwajyayo wavuga ko yakoreweho ubushakashatsi na RPHIA hanyuma akaba yabaza aho ikizamini cye kiri.”
Yakomeje avuga ko nubwo haciye imyaka utakita mike ariko nuwashaka gupimwa bundi bushya yajya ku kigo nderabuzima bakamupima Hepatite; umuturage wese ukeneye kumenya uko ahagaze kuri Hepatite ikigo nderabuzima cyose yajyaho bahita bamufasha. Hari ababa bazi ko bitandukanye n’ibisanzwe bikorwa ariko mwabafasha mukababwira ko nubwo atakibona (icya RPHIA) kuko haciye iminsi ariko yajya aho ikigo nderabuzima kimwegereye akavuga ko ashaka gupimwa Hepatite.”
Ubushakashatsi bwa RPHIA bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo ibigo CDC na ICAP.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 17.003 n’abagore 14.025 bari hagati y’imyaka 15-64, no ku bana 8.655 bari hagati y’imyaka 10-14.
Muri ubu bushakashatsi bwa RPHIA abashashatsi bageze mu ngo 10 800 zatoranyijwe mu gihugu hose. Abagize urugo n’umushyitsi waharaye iryo joro bapimwaga virusi itera SIDA, HIV n’umwijima, Hepatitis, wo mu bwoko bwa B na C bagahabwa ibisubizo ako kanya bya HIV bakanagirwa inama bitewe n’igisubizo bahawe.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko virusi ya Sida ikiri kuri 3% mu gihugu hose; Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite virusi itera SIDA kuko uri kuri 4.3%, Intara y’Uburengerazuba ikagira 3.0%, Uburasirazuba bufite 2.9%, Amajyepfo afite 2.9% naho Amajyaruguru akaba ari yo afite umubare muto wa 2.2%.















