Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro baratangaza ko ibyo bagejejweho n’Umukandida wabo Paul Kagame n’umuryango FPR Inkotanyi byiyongeraho ibyo ateganya kubakorera bizatuma bamutora 100%.
Ku rwego rw’umurenge wa Kigarama, kwamamaza Umukandida Paul Kagame n’umuryango FPR Inkotanyi byabereye ku mbuga ya Gikondo hafi n’icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo.
Ibyagezweho n’Umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi byatangajwe na Rutsinga Jaques, wavuze ko icya mbere Abanyarwanda bagejejweho na FPR Inkotanyi ari Ubumwe.
Rutsinga yagize ati: "U Rwanda nibwo bwa mbere rwaba igihugu cy’abanyarwanda, FPR muri iyi myaka 30 twatangije gahunda y’ubumwe bw’abanyrwanda, ubu abanyarwanda turi umwe.
Icya kabiri ni ku bagore, mu miyoborere iha uburenganzira buri wese, idasiga icyiciro na kimwe, ibyiciro byihariye. Abagore bahawe umwanya, bahawe ijambo, nabo barahari kandi iterambere ry’igihugu nabo barifitemo uruhare."
Abatuye Kigarama bibuka umuhanda wabo wari ivumbi, ishyamba ry’ahitwa muri BNR. Bati: "Muri 2013 twari dufite ibibazo by’amazi none ubu cyabaye amateka."
Mu mibereho myiza, Kigarama barivuza, bahamya ko bameze neza, amavuriro ariyongera, ibyumba by’amashuri biriyongera, ndetse uyu munsi bafite school feeding, (abana barira ku ishuri) bose.
Muri ibyo bikorwa kandi, Kigarama bavuga ko hari ibyo bafatanya n’abaturage. Kigarama yubakiwe ikiraro kiyihuza na Nyamirambo cyo mu kirere.
Ibikorwa by’ubucuruzi, ibya Siporo, BK arena iri muri Kigali, bavuga ko byose ari ’ibikorwa tuyobowemo na Nyakubahwa Paul Kagame.’
Akarusho k’ibyo abatuye Kigarama bavuga bizatuma batera igikumwe ku gipfunsi birimo ibikorwa remezo bagiye kubakirwa na Paul Kagame muri Manda y’imyaka 5 bagiye kumutorera 100%.
Kandida Depite wa FPR Inkotanyi, Dr Umutesi Liliane, wiyamamarije kuri iyi site ya Kigarama, yavuze ko mu myaka 5 Kigarama izubakirwa umuhanda Rwampara- cyumbati-Muduha.
Hazubakwa kandi umuhanda Kigarama-Indatwa.
Imibereho myiza, Urubyiruko muzakomeza gufasha guhanga imirimo.
Ku gishushanyombonera, buri munyarwanda utuye Kigarama azabasha gutura muri Kigarama ajyane n’iterambere ry’igihugu.