Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Kigali: Abaturage baratunga agatoki abayobozi mu z’ibanze kuba intandaro ya Ruswa mu mitangire ya Serivisi

Wednesday 27 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro batangaje ko ruswa ishobora gucika mu gihe abayobozi mu nzego z’ibanze zibegereye batanze serivisi uko umuturage afite uburenganzira bwo kuyihabwa, kuko gusiragiza umuturage ari byo bituma atekereza ko uwo muyobozi ashaka ko usaba serivisi yibwiriza kumuha akantu gatuma amuha serivisi byihuse kuruta uko agomba gutegereza inzira n’igihe cyagenwe.

Babitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Mata 2022, mu Nteko Rusange y’Abaturage ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa mu mitangire ya Serivisi, byateguwe n’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye.

Nyuma yo gusobanurirwa ububi bwa ruswa mu mitangire ya serivisi n’uko byica uburenganzira bw’abaturage mu guhabwa serivisi, bamwe mu baturage bagaragarije abayobozi ko kugira ngo umuturage agree aho yibwiriza gutanga ruswa atarayakwa biterwa ahanini n’uburyo aba yasiragijwe kuri serivisi ategereje mu muyobozi.

Byiringiro Schadrack, atuye mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Nyarurama mu mudugudu wa Kamabuye, yagize ati: “Njye namaze gukora ubushakashatsi, mu by’ukuri intandaro yo kugira ngo umuntu atange ruswa ni isiragizwa ry’inzego za serivisi umuntu aba yemerewe n’amategeko, ushinzwe kuyiguha akica nkana amategeko kandi ayazi.”

Muvunyi Emmanuel, yavuze ko nko mu rwego rw’imiturire mu Mujyi wa Kigali harimo icyuho cya Ruswa kuko abaturage bafite amikoro make bataribona mu gishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyemejwe umwaka ushize bakirwanaho bubaka mu buryo butemewe babanje gutanga ruswa.

Muvunyi yagize ati, “Niba umuntu wese wubatse inzu itajyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, iyo izamutse iyo nzu biba bigaragara ko iri mu rwego rwa ruswa kandi bikagaragara ko abaturage batuye mu murenge wa Kigarama cyangwa se mu Mujyi wa Kigali batanganya ubushobozi. Njye ndumva umuti wa byose ni uko nubwo mutunganya icyo gishushanyombonera mwazajya munareba no muri ba rubanda rugufi kuko Umujyi wa Kigali ntabwo uzaturwa n’abifite gusa. Mutegure site yaturwamo na rubanda rugufi.”

Undi nawe asanga abaturage n’abayobozi bakwiye kubanza kwikuramo ko ruswa ari yo ibanza mbere y’uburenganzira, akavuga ko iyo umuyobozi yamenyereye guhabwa ruswa ahora yumva ko buri muturage azaza ari ruswa amuzaniye, uwo muturage nawe akumva ko serivisi yose kuyibona bisaba kubanza gutanga ruswa.

Ku ruhande rwa bamwe mu bayobozi, Mutwarasibo Mukamaliya Marie Claudine yavuze ko ikibazo cya Ruswa akibona, kigaragara, kandi bagikumira mu buryo bashobora.

Sibomana Jean Pierre, ni mutwarasibo yavuze ko asanga ruswa n’akarengane byacika mu gihe buri wese abigizemo uruhare.

Ati “Njye numva dufashe ubwitange gukumira ruswa tukabihera mu bayobozi b’amasibo ari bo twe, nta muntu waza gutanga ruswa mu isibo yawe ngo umuyoberwe. Niyo mpamvu numva habanza gukumira ari ko kua hafi y’abaturage bacu, ukamubwira serivisi yemerewe n’izo atemerewe n’impamvu atazemerewe akarushaho gusobanukirwa.

Yavuze ko iyo umuturage mushya mu mudugudu atangiye kubaka inzu kandi nta byangombwa, igihe Mutwarasibo atanze ayo makuru kuri telephone yahawe gutangaho ayo makuru abandi bayobozi bariye iyo ruswa mbere yuko yubaka bahita bamenya uwatanze ayo makuru bityo bigatangira umubangamira mu gihe bamwishyizemo ko aregana mu nzego z’ubuyobozi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko iyi ngingo abaturage bavuga hari uburyo bakwiye kwamaganamo umukozi ubaka ruswa agakosorwa.

Yagize ati, “Ingamba za mbere zihari ni ugukomeza kwibutsa umukozi utanga serivisi ko ari inshingano ye ariko noneho no mu byo bw’amategeko hari icyo bitteganya ku mukozi utujuje inshingano ze, hari ibihano agenerwa, hari inama agirwa ariko kugira ngo bigende turongera nanone gusaba uruhare rw’abafatanyabikorwa bacu ndetse n’abaturage mu buryo bwihariye kugira ngo bitazajya bivugwa muri rusange.

Ahubwo nkuko hari umuturage wahagurutse akavuga ngo ndashima umukozi ukora muri iyi serivisi, niba ari no kugaya agaye umukozi atunga agatoki serivisi akoramo, amuvuge mu izina rye.”

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe n’abaturage, bagarutse no ku rwego rushinzwe kunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO, ko bamwe mu barukorera bavugwaho ruswa cyane cyane mu myubakire aho barebera inzu zubakwa mu kajagari bakarya ruswa aho gusobanurira umuturage inzira yacamo ngo abone uruhushya rwo kubaka, abandi bakihitira kumusenyera mu gihe yabimye iyo ruswa.

Ubu ni ubukangurambaga buzasozwa tariki ya 3 Gicurasi 2022, haganirizwa abaturage mu byiciro byinshi bishoboka kugira ngo bahabwe amakuru y’uko bagira uruhare mu kwima icyuho ahatangirwa ruswa no kumenya ko ari icyaha gikomeye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru