Mutungirehe Samuel
Ministering y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima bafatanyije m’umujyi wa Kigali bagiye gupima COVID-19 abaturage bo mu midugudu hagapimwa 15% bya buri mudugudu.
Ni gahunda MINISANTE ivuga ko izatangirana n’iyi Guma Mu Rugo igiye gutangira tariki ya 17 Nyakanga 2021.
Ku rwego rw’Umurenge, igikorwa kizakurikiranwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima.
Ku rwego rw’Akagari n’Umudugudu gikorwa kizakurkiranwa n’Abayobozi b’Akagari.
Ku rwego rw’Akagari n’Umudugudu iki gikorwa kizakurkiranwa n’Abayobozi b’Akagari, Umukuru
w’Umudugudu (Mudugudu) n’Umuyobozi w’Isibo (Mutwarasibo) bafatanyije n’abakozi ba leta
boherejwe gufasha muri iki gikorwa.
Abazapimwa bazatahana ibisubizo bityo n’abazasanga baranduye coronavirus bafashwe kuvurwa kandi ku buntu.


















