Mu nama Nkuru y’Abakuru b’igihugu na Guverinoma yabereye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022, (Kigali Summit on Malaria and NTDs) iyobowe na Nyakubwahwa Perezida Paul Kagame, ibigo mpuzamahanga n’ibyikorera biyanze inkunga ya Miliyari 4 z’Amadolari y’Amerika, asaga tiriyoni 4 z’Amafaranga y’u Rwanda (miliyari ibihumbi 4Frw) yo kuba ku Isi byararanduye Malaria n’indwara zititaweho (NTDs) kugeza mu 2030.
Ni intego ihuriweho n’ibihugu 100 ku Isi yavuye mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihubu bari bayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, Igikomangoma mu Bwami bw’Ubwongereza, Prince of Wales, Umuyobozi w’ikigega cya Bill Gates Faoundation, Melinda French Gates, Bill & Melinda Gates Foundation.
Si ayo mafaranga yitanzwe gusa, ahubwo hanitanzwe ibikoresho bya telefone ngendanwa zo mu bwoko ba Tablets zingana na miliyoni 18 zizafasha ku gukusanya amakuru kuri izo ndwara no korohereza abaganga mu gutumanaho mu buvuzi bakora. Zatanzwe n’ibigo bikora imiti n’inkingo bisanzwe bifasha mu kurwanya no kuvura indwara zititaweho NTDs.
NTDs na Malaria ni indwara zikunze kwibasira ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse ku Isi, zikaba zituma ibihugu bitagera ku iterambere vuba kuko umuturage urwaye zimwe muri izo ndwara atabasha gukora ngo yiteze imbere ahubwo ahora ari umuzigo ku gihugu bityo bikadindiza iterambere rya muntu n’iry’igihugu muri rusange.















