Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Kigali: Imyiteguro yo kwakira CHOGM yahereye mu marembo mpuzamahanga ya Kigali

Monday 21 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira Inama Mpuzamahanga y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimo rw’Icyongereza, CHOGM iteganyijwe muri Kamena 2022, mu karere ka Kicukiro gafatwa nk’amarembo Mpuzamahanga ya Kigali kubera Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe batangije icyumweru cy’isuku mu mirenge yose igize akarere, hakorwa isuku mu nsisiro, ahahurira abantu benshi nko mu masoko, no gushishikariza abafite inyubako zishaje ku mihanda bakavugurura.

Ni icyumweru cyatewe inkunga na Water for People, cyatangijwe ku rwego rw’akarere mu murenge wa Masaka ahazwi nko mu Gahoromani, hakorwa isuku impande z’umuhanda, kubaka ahashyirwa imyanda no gushishikariza abacuruzi kuvugurura iyubako ziri ku mihanda.

Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije, w’ajarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yabwiye abaturage ko hashize igihe hadakorwa ibikorwa bihuza abantu benshi kubera icyorezo cya COVID-19 bituma aho abantu bakorera handura, ahakikije ingo z’abantu haranduye, imyanda yuzuye henshi no muri za rigole amazi adatembera neza.

Akomeza agira ati “Iyi suku turayikomeza, tuyikore aho dutuye n’aho dukorera ndetse n’aho tuba ariko nko twitegura inama ikomeye.”

Rukebanuka arimo kwerekera abacuruzi ko kwitegura CHOGM birasaba ko n’abacuruzi basiga amarangi inzu zishaje zigasanwa

Rukebanuka yasobanuye ko muri iyi cyumweru n’abafite inyubako zishaje cyangwa izasenyutse bakwiye kujya kwaka iicyangombwa cyo kuzisana banyuze mu kwiyandikisha ku rutonde rukorerwa ku biro by’umurenge bagaragaza ahashaka gusanwa.

Akomeza asaba abaturage kwitegura neza CHOGM, ati “Ikintu cya mbere ni ukuyimenya no kuyikurnda, kuko ni agaciro igihugu cyacu gihawe kwakira inama iremereye nk’iriya; icya mebre ni uko abaturage bayimenya, kandi barayizi ariko icya kabiri ni ukuyitegura. n’ubusanzwe mu rugo iyo hari ubukwe abantu barakubura, bagategura imbuga, ni muri urwo rwego rero abanya-Kicukiro by’umwihariko tubasaba kugira isuku ariko baamenya n’iyo nama bakamenya bo gukoresha ibikorwa remezo bihari kuko hari igihe kubera kubera umushyitsi aba agiye gutambuka wowe bakaba bakubwiye ngo ba utujemo gake uze gutambuka nyuma ye, hari indi mihanda irimo yubakwa hano mu mugi ishobora gukoreshwa nk’uburyo bwasimbura uwonguwo wari ugiye gukoreshwa n’umushyitsi mukuru."

Ku ruhande rw’abacuruzi bafiet inyubako zikora ku mihanda yo mu karere ka kicukiro ishobora kuzanyuramo abashyitsi bitewe n’aho bagana cyangwa basura, bavuze ko imyiteguro bayigeze kure kandi inama bayizi nk’izatanga isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Umucuruzi Rwibogora Manasseh, yagize ati "Nagize umugisha ko ibikorwa cy’icymweru cy’isuku byahereye hano iwanjye, nubwo nari maze igihe nanjye mbyitegura; biradusaba no kuba twabyiteguye mu buryo bw’amafaranga, hari ingengo y’imari bikeneye, ariko kuko bizana isuku kandi isuku ni ubuzika busanzwe, bizana uburyo bwiza bwo kwakira abashyitsi ariko by’umwihariko mu muri ibi bihe tugiye kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi kandi bakomeye natwe twishimira ko igihugu cyacu kiba gisa neza n’uhanyuze wese akagenda abona neza ko twafashe amabwiriza y’umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu wadusabye gutegura isuku mu ngo n’aho dukorera."

Imyitwguro cya CHOGM ku isoko rya Gahoromani muri Masaka/Kicukiro

Imyiteguro yo kwakira Inama ya CHOGM irarimbanyije mu Mujyi wa Kigali, aho mu bice bimwe na bimwe harimo kubakwa imihanda minini izagabanya umuvundo w’ibinyabiziga, mu karere ka Kicukiro ho hari no kubakwa umuhanda Gahanga-Sonatubes ufite ikiraro kizaca mu kirere ahazwi nka Kicukuro-Centre.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru