yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Uwigeze kuba kardinali muri Kiliziya Gatolika,Theodore McCarrick, yirukanywe burundu nyuma y’uko ashinjwe ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye urubyiruko. Theodore McCarrick ni we muyobozi mukuru wa mbere wirukanywe mu bupadiri mu mateka ya Kiliziya yo mu gihe cya none.
Abayoboye Kiliziya Gatulika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko amakosa ashinjwa arimo kuba yarakoresheje urubyiruko ihohoterwa rishingiye ku gitsina imyaka hafi 50 irangiye ari ibyukuri.
Bwana McCarrick ubu ufite imyaka 88 akaba yari yaramaze gutanga umwanya w’ubuyobozi n’inshingano yari afite ariko akavuga ko atibuka igihe yakoreye icyo cyaha.
McCarrick yabaye umusenyeri mukuru wa Washington DC kuva mu 2001 kugeza2006. Kuva aho yeguriye akava mu muryango w’aba kardinali mu mwaka ushize, yari umupadiri mu rusengero rwo muri Kansas.
Abatangabuhamya barimo n’abagabo batari bake bakomeje kumushinja ko yabafashe ku ngufu mu nzu yari ku nkengero y’inyanja muri New Jersey, mu gihe barimo bigira ubupadiri mw’iseminari. Umwe muri bo yavuze ko yamufashe akiri umwana. Gusa nk’uko bamwe mubasenyeri babitangarije abanyamakuru bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ngo uyu mu padiri ku gihe cye ntabwo yahohoteye abana gusa ahubwo n’abakuru bose yarabahohoteraga yitwaje icyo yaricyo.
Iyirukanwa ry’uyu mu padiri rikaba rije habura iminsi mike ngo habe inama iri gutegurwa na vatikani yo kwiga ku kibazo cyagaragaye kenshi mu makiliziya atandukanye hirya no hino kwisi cyo gufata abana ku ngufu bikozwe n’abihayimana.
Nkuko tubikesha BBC, Itangazo ryashyizwe hanze na vatikani rikaba rivuga ko padiri McCarrick yirukanywe burundi mu kiliziya kandi iyi akaba ari ingingo ndasubirwaho.
Src/bbcgahuza.com





















