Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Papa Francis yasubukuye gahunda ya Congo

Friday 2 December 2022
    Yasomwe na

Ibiro bya Papa Francis byatangaje ko azasura Repubulika ya Demukarasi ya Congo hatari y’Italiki 31, Mutarama n’Italiki 3, Gashyantare, 2023.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Papa, Mgr Ettore Balestrero mu kiganiro yagiranye na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, cyabaye kuri uyu wa Kane Taliki 01, Ukuboza, 2022.

Kuri gahunda y’ingendo za Papa Francis handitseho ko nava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo azakomereza muri Sudani y’Epfo nk’uko byari bipanze na mbere ubwo gahunda yasubikwaga kubera ikibazo cyo mu ivi Nyirubutungane yahuye nacyo.

Ibiro bye bitangaza ko zizaba ari ingendo zigamije kunga abatuye ibi bihugu biri mu bimaze igihe kinini byarabuze amahoro kurusha ibindi ku isi.

Minisitiri w’Intebe wa DRC Bwana Jean-Michel Sama Lukonde avuga ko abatuye igihugu cye bishimiye ko bazasurwa na ‘Nyirubutungane,’ kandi ngo bizabaruhura umutima.

Yabasabye gukomeza gusengera Papa kugira ngo ruriya rugendo rwe ntiruzagire kidobya.

Ngo muri iki gihe amasengesho arakwiye cyane cyane ko n’igihugu kiri mu bihe bitacyoroheye kubera intambara ikimazemo igihe kandi isa n’iyabaye karande.

Urugendo rwa Papa Francis rutangajwe nyuma y’uko hari urundi rwasubitswe mu mezi yashize bitewe n’uko yagize ikibazo mu ivi gitunguranye, bigatuma adashobora guhagaraga igihe kirekire no kwigenza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru