Sunday . 15 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, si ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more

Papa Francis yasubukuye gahunda ya Congo

Friday 2 December 2022
    Yasomwe na

Ibiro bya Papa Francis byatangaje ko azasura Repubulika ya Demukarasi ya Congo hatari y’Italiki 31, Mutarama n’Italiki 3, Gashyantare, 2023.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Papa, Mgr Ettore Balestrero mu kiganiro yagiranye na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, cyabaye kuri uyu wa Kane Taliki 01, Ukuboza, 2022.

Kuri gahunda y’ingendo za Papa Francis handitseho ko nava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo azakomereza muri Sudani y’Epfo nk’uko byari bipanze na mbere ubwo gahunda yasubikwaga kubera ikibazo cyo mu ivi Nyirubutungane yahuye nacyo.

Ibiro bye bitangaza ko zizaba ari ingendo zigamije kunga abatuye ibi bihugu biri mu bimaze igihe kinini byarabuze amahoro kurusha ibindi ku isi.

Minisitiri w’Intebe wa DRC Bwana Jean-Michel Sama Lukonde avuga ko abatuye igihugu cye bishimiye ko bazasurwa na ‘Nyirubutungane,’ kandi ngo bizabaruhura umutima.

Yabasabye gukomeza gusengera Papa kugira ngo ruriya rugendo rwe ntiruzagire kidobya.

Ngo muri iki gihe amasengesho arakwiye cyane cyane ko n’igihugu kiri mu bihe bitacyoroheye kubera intambara ikimazemo igihe kandi isa n’iyabaye karande.

Urugendo rwa Papa Francis rutangajwe nyuma y’uko hari urundi rwasubitswe mu mezi yashize bitewe n’uko yagize ikibazo mu ivi gitunguranye, bigatuma adashobora guhagaraga igihe kirekire no kwigenza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru