Ku mbuga ngari y’Ikibaya cy’Amahoro hazwi nko "Kwa Yezu Nyirimpuhwe" mu Karere ka Ruhango hagiye kubakwa Ingoro y’Amahoro nini izuzura itwaye akayabo ka Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubusanzwe Kwa Yezu Nyirimpuhwe hamenyekanye cyane kubera abahasengera bavuga ko bahakiriye indwara zitandukanye, habera amateraniro manini buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, hagahurira Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga bavuye impande zose z’Isi.
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuraga akarere ka Ruhango mu kureba ibigize iterambere ry’ako mu gice cy’umujyi, ku ruhande rwa Kiliziya Gatulika baboneyeho umwanya wo kumumurikira umushinga ukomeye wo kubaka Ikibaya cy’Amahoro cyo Kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo ukuriye Ingoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, yavuze ko izubakwa mu byiciro bigera kuri bitanu.
Yagize ati “Umushinga wose uko uteganyijwe mu kubaka iyo ngoro uzatwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri. Ubu twari tugize hafi miliyoni 60 abakirisitu bitangiye, natwe rero tugiye gukusanya turebe n’uko twiyambaza n’amabanki.”
Yakomeje agira ati "Twifashishije ubuyobozi bw’akarere n’ubwa RDB twabishyize mu byiciro bitanu, tuvuga ngo miliyari ebyiri kugira ngo tuzayabone bizadufata byibuze imyaka 10, ariko buri myaka ibiri tuzajya dushyiraho igikorwa.”
Ingoro y’Amahoro izubakwa kwa Yezu Nyirimpuhwe izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 30 batekanye.

























