Thursday . 12 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, si ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more
  • 10 March » Iran yongeye kugaba ibitero mu kigobe cy’abapersi – read more

Cameroon : Hatwitswe Kiliziya hashimutwa abagera ku 8

Wednesday 21 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abantu bitwaje intwaro batwitse Kiliziya yitiriwe Bikiramaliya wa Nchang muri Cameroun banashimuta abagera ku munani, barimo abapadiri 5, umubikira 1 n’abakirirsitu 2.

Gusa kugeza magingo ntawe urigamba ubu bugizi bwa nabi bwabereye hariya.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye kuri uyu wa 18 Nzeri, nyuma yuko abandi bagizi ba nabi baje bagatwika kiliziya.

Iyi kiliziya yatwitswe ku wa 16 Nzeri, nabwo bigakorwa n’abantu batigeze bamenyekana.

Icyakora, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri kariya gace, ngo birakekwa ko ari intagondwa z’abavuga ururimi rw’icyongereza bamaze igihe bahanganye na Leta.

Ku cyumweru, abapadiri Gatolika batanu, umubikira n’abarayiki babiri bashimuswe n’abantu batamenyekanye batwitse kiliziya ku wa gatanu mu burengerazuba bwa Cameroun, mu ntambara y’amaraso hagati y’abantu batandukanye bavuga ururimi rw’icyongereza n’ingabo z’igihugu, nk’uko byatangajwe ku cyumweru na Kiliziya Gatolika yo muri aka gace.

Muri aka karere ubwicanyi no gusahura bifatanije no gushimuta bikunze kwigaragaza, kuko imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikunze kugaba ibitero ku bigo by’amashuri, amavuriro ndetse by’umwihariko ibigo by’abihayimana, baba aba kiliziya Gatolika cyangwa se Abaporotestanti.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’inama y’Abepisikopi Gatolika bo muntara ya Bamenda, bagize bati: “Birababaje rwose, twabuze Abantu umunani bose, turacyategereje ngo turebe ko baboneka.”

Mu rindi itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abanyamakuru ku cyumweru, Inama y’Abepiskopi yo mu Ntara ya Bamenda, yavuze ko muri aka gace hari umutekano muke, kuko bahora bashimutirwa abantu, nyamara ibi ntibirangira.

Bikunze kugaragaza ko iyi mitwe ishimuta Abantu, bikarangira basabye ingwate cyangwa se hakabaho indi mishyikirano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru