Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Uwiduhaye Micheline wo mu Karere ka Rubavu usanzwe uzwi mu kwigisha gucuranga gitari, yatangiye urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Uwiduhaye Micheline ni umunyempano mushya, indirimbo ye ya mbere yasohoye yayise “Ngomorera.’’
Impano ya Uwiduhaye yatangiye kugaragara cyane ubwo yifataga amashusho asubiramo indirimbo z’abandi yifashishije gitari.
Nyuma yo kubona uko acuranga neza akanabyigisha abandi, Uwiduhaye avuga ko yahise agira igitekerezo cyo kwandika no gutangira gukora indirimbo ze.
Micheline yabwiye UMUSEKE ko muri gahunda afite ari ugushyira itafari rye ku iterambere rya muzika yo guhimbaza Imana.
Yagize ati: “Abahari ni abahanga, ariko nanone nanjye nje gufata itafari ngatereka ku iterambere ry’umuziki wo guhimbaza Imana. Nizeye ko ubutumwa bwanjye hari abo buzafasha kandi ni nayo ntego ya mbere mfite.”
Uyu mukobwa avuga ko indirimbo yamwinjije mu ruhando rwa muzika yayikoze nyuma yo kumva ko hari abantu batajya banezezwa no gufasha abandi, bakumva ko bakwigwizaho ubutunzi kandi hari abantu babayeho nabi.
Ati “Nasabye Imana kumpa umugisha kugira ngo nanjye abanyegereye bawungirireho.”
Indirimbo ya mbere Uwiduhaye Micheline yashyize hanze ikozwe mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yitegura kuyashyira hanze mu minsi mike iri imbere.
Uyu muhanzikazi uririmba akanacuranga gitari, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, asanzwe ari umufasha w’umunyamakuru witwa Kwizera Jean de Dieu ukorera INYARWANDA.COM mu Burengerazuba bw’u Rwanda.