Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Biyemeje ko ubukirisito bukomatanyije n’ubucuruzi buzira ruswa bukwiye kuganza mu batuye Isi

Friday 11 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abitabiriye ihuriro ryigaga ku iyobokamana n’ubucuruzi rimaze iminsi 3 ribera mu karere ka Musanze basabwe kuba umusemburo wo kwamamaza ubutumwa bw’Imana bufatanyije n’ubucuruzi bwuguka ariko birinda igisa na ruswa.

Mu kiganiro cyatanzwe na Rev. Pasiteri Dorian wrigley waje aturutse muri Afurika yepfo, yavuze ko muri iki gihe abantu benshi basaritswe n’ubujura ndetse na ruswa aho gukorera Imana mu bucuruzi bwabo.

Yagize ati: "Abantu bakwiye gushyira imbaraga zabo mu gukorera Imana kandi tukareka kwiganda no kwijandika mu bitagira umumaro, rimwe na rimwe tukabyitirira bizinesi (business) kandi ari uburiganya."

Pasiteri Dorian yakomeje avuga ko igihe kigeze kugira ngo abatuye Isi bahinduke, bareke imyumvire ya kera ndetse yavuze ko amafaranga abenshi baba bakurikiye ari ayi gihe gito, bityo ko bagomba kuzibukira inzira zitari nziza zo gushakamo amafaranga.

David Nama waje aturutse mu gihugu cya Zambia, mu bunararibonye bwe yasangije abitabiriye iri huriro, yongeye gushimangira amahame agomba kuranga Abakirisitu basanzwe bakora ubucuruzi bwubahisha Imana.

Yagize ati: "Abakirisitu badakurikira amahame yo gukora ubucuruzi bwubaha Imana ntibazatera Imbere ariko abakora ubucuruzi bwubahisha Imana bazatera imbere, kandi umukirisitu ashobora kuba umuyobozi w’ubucuruzi."

Yakomeje avuga ko burya Imana iyo ikubonyemo umuhamagaro w’umucuruzi iguha umugisha bijyanye n’ibyo ukora kandi bikaguteza imbere bityo abantu bakwiye kwibaza ahazaza habo uko hazaba hameze.

Mu bandi bitabiriye iri huriro, bavuga ko muri iki gihe cy’iminsi itatu bamaze mu karere ka Musanze, hari byinshi bungutse ndetse bamenya n’uburyo bashobora kugira urwunguko mu bucuruzi bwabo babifatnayije n’ubukirisito kandi bubaha Imana.

Bishop Hakizimana Pacifique, Umuyobozi w’itorero rya Fatherhood Sanctuary, avuga ko uyu wabaye umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye buturutse hirya no hino ku Isi, kandi akaba asaba abagize amahirwe yo kwitabira kuzashyira mu bikorwa ibyavugiwe muri iri huriro ryiswe (Kingdom Business Forum).

Yagize ati: "Ndashimira cyane mwese mwitabiriye , kandi ndashimira leta y’u Rwanda itagira uwo iheza by’umwihariko amadini, ndashimira nanone Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse twiteguye gutanga umusanzu wose ushoboka mu kubaka Igihugu cyacu by’umwihariko akarere ka Musanze."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana yashimiye uburyo iki gikorwa cyagenze neza ndetse abashyitsi bakaba nabo barakiriwe neza, aboneraho gusaba ko byajya biba nibura inshuro eshatu buri mwaka.

Yagize ati: "Bashyitsi bacu, ndagira ngo mbashimire uburyo mwaje mukitabira iki gikorwa cyiza kandi abaturage ba Musanze mbashimiye uburyo bakiriye abashyitsi bakaba baranyuzwe na serivisi nziza."

Yakomeje avuga ko akarere ka Musanze katangiye urugendo rwo gukorana n’imijyi itandukanye ikomeye mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho y’umuturage wa Musanze, barimo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa benshi mu kuzamura uwo mugi.

Iri huriro ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, aho umuyobozi w’itorero Fatherhood Sanctuary yongeye kwibutsa ko rizongera kuba tariki ya 6 Ugushyingo 2023 mu mwaka utaha akaba yiteze ko rizitabirwa birushijeho kuri iyi nshuro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru