Muri iri joro rishyira kuri uyu wa Gatatu, inzego z’umutekano zatabaye imvururu zaturutse ku makimbirane hagati y’umugabo n’umugore batuye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Munanira ya mbere ahazwi nko ku Ntaraga.
Ni ikibazo cyavutse mu rugo rwa Twahirwa washakanye na Umurungi (amazina yabo bombi yahinduwe) , basanganywe amakimbirane ndetse yamaze kugezwa ku nkiko.
Intandaro y’aya makimbirane yabaye ko Twahirwa wari uherutse kumara amezi agera kuri atandatu afunzwe azira ubwambuzi bushukanye , yashatse gutaha mu rugo kandi akaza afite ubukana, byatumye umugore we ahuruza polisi ngo hatameneka amaraso.
Twahirwa yasabaga Uwimana kumuvira mu rugo nta mananiza, undi akanga amubwira ngo amuhe amahoro n’abana be.
Inzego z’umudugudu zatabaye biranga, hitabazwa Polisi yari hafi aho babandi baba bari kumuhanda nijoro (entafosi)yasabye abaturage bari aho kuvuga uko babyumva, hafi ya bose basaba umugabo gutuza imanza barimo zikabanza zikarangira, niba ari imitungo bakayibagabanya.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “mudufashije uyu mugabo n’ubundi wari usanzwe adahari yaba aretse gutaha ku ngufu, urukiko rukanzura icyo gukora kuko nibarara mu nzu imwe baricana.”
Umurungi abajijwe icyo atekereza yagize ati “Uyu mugabo yaguze umuhoro na kupakupa biri hano mu nzu, kandi yanteguje ko ari ibyo kunyica, nabe agiye ibyacu bizabanze bikemuke kuko iri joro byo hashobora kugwa umuntu.”
Polisi yasabye umugabo kubahiriza icyo rubanda ruhurizaho, imusaba gusohoka kuko itasohora umugore mu bana, kandi inzu arimo ari umutungo wabo bombi.
Twahirwa ariko yabwiye mamaurwagasabo ko umutekano Polisi itanze ari uw’ijoro rimwe, ariko ko ibyo agiye gukora byose bizisunga amategeko akagaruka mu rugo rwe bidatinze.
Yagize ati “Ubu nta makuru mfite mutegereze ndaza kubaha amakuru yuzuye, gusa uyu mutekano Polisi itanze ni uw’ijoro rimwe, ndateganya kugaruka mu rugo rwanjye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Cip Kayigi Emmanuel yagize ati" kuko uyu mu gabo yaramaze igihe afuzwe mbere yuko afungwa umugore yari yaramusize amuhunga mu gihe baburana, azagufungwa nibwo umugore yagaruka munzu yabo umugabo afunguwe yaje ashaka kugaruka murugo akirukana umugore nawe umugore arabyanga,kandi guhosha amakimbirane mu ngo ari ingamba polisi yashyizemo imbaraga ifatanyije n’inzego z’ibanze n’Umugoroba w’Ababyeyi.
Cip Kayigi akomeza avuga ko usigaye wifashishwa mu kunga imiryango ifitanye amakimbirane ariyo mpamvu twabwiye umugabo yaba asubiye aho yabaga nyuma yo gufungurwa akatanga ikirego mu rukiko kihutirwa kugirango ahabwa aho kuba.
Yavuze ko ikiruta ibindi ari uko mu gihe umuryango nk’uyu uri kuburana gatanya, ikiruta ibindi ari uko umwe yaba abishije undi, ahubwo buri wese agashyira imbaraga mu gusaba ko urubanza rwakwihutishwa ikibazo kigakemuka ntawe uguye mu cyaha.
Cip Kayigi yongeyeho ko bibujijwe kwiha ubutabera ku muntu uwo ariwe wese, cyane cyane mu bihe nk’ibyo by’amakimbirane ashobora kubyara urugomo cyangwa ibyaha.
















