Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kinigi: Ntibacyikanga abacengezi kubera icyizere cya Perezida Kagame

Monday 9 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Kinigi mu kagari ka Nyabigoma bizihizaga imyaka 35 uyu muryango umaze uvutse bavuze ko batacyikanga abacengezi bagiye bibasira aka gace mu myaka yo hambere.

Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bongeye gushimangira ko baryama bagasinzira neza kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame wabasezeranyije icyizere cyo kugira umutekano usesuye.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko cyera batinyaga gushora imari mu kinigi kubera kwikanga ko abacengezi baza kubatesha umutwe ariko ubu byarahindutse.

Bariyanga Sylivestre ni umwe mu bikorera bo mu Kinigi mu kagari ka Nyabigoma yagize ati: "Twebwe kera twari mu icuraburindi, twikanga umutekano muke kuko duturanye na Pariki, tugatinya gushora imari, ariko ubu kubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame turatuje, umutekano ni wose hano mu Kinigi."

Bariyanga unahagariye umuryango wa RPF Inkotanyi mu kagari ka Nyabigoma akomeza avuga ko muri iyi sabukuru y’imyaka 35 yageze kuri byinshi, bijyanye n’umurongo wo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda.

Yagize ati: "Nkanjye ndi umuhinzi, naratinyutse nkora ibikorwa biteza imbere umuryango wanjye, abana banjye bariga neza mu mashuri meza ndetse nkuko Intore izirusha intambwe ihora idusaba kwishakamo ibisubizo, nazanye Station ya Essance hano mu Kinigi, byose tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame; niyo mpamvu tugomba gutera intambwe idasubira inyuma."

Muri uku kwishimira ibyagezweho kandi muri iyi yubire y’imyaka 35, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bakoze ibikorwa birimo kuremera imiryango itanu itishoboye, hari aborojwe amatungo magufi kugira ngo nabo baziteze imbere.

Ni ibikorwa by’umuryango byatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2022, byari bimaze iminsi bikorererwa mu mirenge yose igize akarere ka Musanze, bikaba byasorejwe muri uyu murenge wa kinigi mu kagari ka Nyabigoma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru