Mu gihe imirwano ikomeye ya M23 n’ingabo za Leta n’abayifasha imaze gutuma uyu mutwe ubafatana umugi wa Goma, abakongomani bari mu Murwa mukuru wa Kinshasa batangiye gutwika za Ambasade z’ibihugu bikomeye mu gisa no kurakaza ababihagarariye bafite ijambo mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ngo bafate icyemezo ku guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Uyu ubaye umwaka wa Kane imirwano yubuye hagati y’inyeshyamba za M23 ziri mu Ihuriro rya AFC/M23 riyobowe na Perezida waryo Corneille Nagaa ndetse na Gen. Nziramakenga Sultan uyoboye umutwe w’abarwanyi ba M23 ugakurirwa na Perezida wawo Bertrand Bisimwa.
Barasaba ubutegetsi bwa DRCongo kwicara bagashakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo, uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga amagana yibera mu mashyamba yo Burasirazuba, ikanica abakongomani cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abahema n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda kubera amateka muzi yabo.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2021 M23 yongeye kubyutsa umutwe imirwano itangirira Bunagana ngo yibutse Perezida Tshisekedi amasezerano bagiranye ajya ku butegetsi, imirwano yakomeje kwiyongera uyu mutwe ufata ibice bitandukanye, kugeza ubwo uzengurutse umugi mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, ugamije kumva niba Perezida Tshisekedi ashobora kwemera inzira y’ibiganiro imbonankubone.
Perezida Tshisekedi yakomeje gutsemba ko ataganira n’inyeshyamba za M23 ndetse agerekaho no kubita ibyihebe, icyizere cyo guhurira ku meza y’ibiganiro aba akirangije atyo mu mahame y’igihugu.
Umukuru w’igihugu cya DRCCongo yongeragaho ko ubwe ashaka kwiganirira na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akerura ko ariwe uri inyuma ya M23 bityo uyu mutwe utabaho, ari ingabo z’u Rwanda barwana.
Inama mpuzamahanga n’iz’akarere zitandukanye nazo zarateranaga nazo zisaba ko impande zirwana zagirana ibiganiro, ko igisubizo cy’intambara n’umutekano mu karere kitabonerwa mu ntambara.
Ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama nibwo Ingabo za M23 zateguje Ingabo za Leta ya DRCongo n’abazifasha mu rugamba ko bakwiye gushyira intwaro hasi bakava mu mugi wa Goma, ndetse aba mbere bayabangira ingata banajyana abanyapolitiki n’abahagarariye imiryango itari iya leta, abandi badipolomate n’imiryango yabo ndetse n’abandi bafite uko babayeho batangira guhungira mu Rwanda, mu gihe abategetsi ba Kivu y’Amajyaruguru n’abasirikare bafashe iy’amazi mu Kivu berekeza Bukavu n’ibikoresho babashije ibindi babita aho M23 irara mu mugi hamwe n’ingabo za MONUSCO barinze umutekano.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025 nibwo M23 yatangaje byeruye ko yamaze gufata Goma yose. Kuva ubwo Abakongomani bo mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane abo mu Murwa mukuru wa Kinshasa batangiye kwamagana icyo gikorwa, birara mu muhanda abandi batera za Ambasade z’ibihugu bikomeye ngo barebe ko hari icyo bakora aho bajya bahurira mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UN) bityo basubize inyuma M23.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, nibwo i Kinshasa hazindukiye imyigaragambyo y’Abanyekongo batwitse kandi basahura Ambasade z’amahanga.
Ambasade zatwitswe birumvikana ntihaburamo iy’u Rwanda, hatwitse kandi iy’uBufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zimwe z’ibihugu by’Iburengerazuba bw’Isi zigaruriwe i Kinshasa n’abigaragambyaga barakariye M23 n’u Rwanda.
Amashusho yagiye anyura ku mbuga nkoranyambaga nka X yerekanye abaturage ikibunge birara mu nyubako zikoreramo za Ambasade, bakiba ibikoresho byazo, bagatwika ibice bimwe byazo abandi batera amabuye abashinzwe kurinda Ambasade nk’iya Amerika.
Andi mashusho yagaragaje abakongomani batwika idendera ry’u Rwanda barishyizeho ifoto y’umukuru w’igihugu, baririmba indirimbo zamagana u Rwanda n’umuyobozi warwo.
Ntacyo ubutegetsi bwa DRCongo bwari bwatangaza kuri ibyo bikorwa by’abaturage babwo bishotora ibihugu by’amahanga ndetse ntan’icyo ibyo bihugu byari byatangaza ku bikorwa byakorewe ahakorera za Ambasade zabyo i Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Samuel Mutungirehe