Nyuma yaho Inteko Ishinga amategeko y’Ubwongereza itoye yemeza ku bwiganze ko u Rwanda rufite umutekano byabaye ikimenyetso ntakuka ko gahunda y’u Rwanda n’iki gihugu yo kwakira abimukira n’impunzi bashaka kubayo bajya babanza gusuzumirwa dosiye zabo bari ku butaka bw’u Rwanda.
Iryo tora ryabaye ryari icyiciro cya mbere [ni nk’umutwe w’abadepite], abashingamategeko bashyigikira Sunak ku bwiganze bw’amajwi.
Ibyo ntibyari bihagije ngo bucye indege itwaye abo bimukira yongere yake ihaguruke igere i Kanombe, i Kigali mu Rwanda.
Kuri ubu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, atewe impungenge n’itora rizakorwa n’icyiciro cya nyuma cy’Inteko Ishinga Amategeko kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Itora ritaha riteganyijwe mu cyiciro cya nyuma cy’Inteko [cyagereranywa na Sena], gusa Sunak mu kiganiro ‘People’s Forum’ cyateguwe na GB News, yagaragaje ko n’ubwo abona kohereza abimukira mu Rwanda ari bwo buryo bwonyine bwakemura ikibazo cyabo, atizeye neza ko iyi gahunda izemerwa.
Yagize ati “Kugira ngo dukemure iki kibazo cyose, dukeneye ubwugarizi. Dukeneye kuvuga ngo nuza mu gihugu cyacu mu buryo butemewe n’amategeko, ntabwo uzakigumamo. Turagusubiza mu gihugu cyanyu niba gitekanye, nk’uko twabigenje kuri Albania cyangwa ahandi hantu kandi ni ko gahunda y’u Rwanda iteye.”
“Turashaka ko iyi gahunda yemerwa mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ku bw’amahirwe make ntabwo dufite ubwiganze mu cyiciro cya nyuma cy’Inteko. Ubu buri wese ari gushaka uko aduhagarikira muri iki cyiciro. Ibyo twabibonye mu cyiciro kibanza.”
Mu bo Sunak agaragaza nk’abazabangamira gahunda ye harimo abayoboke b’ishyaka Labour ndetse ahamya ko na bamwe bo muri Conservateurs bari kuganirizwa kugira ngo bazamutere umugongo; ibyatuma kohereza abimukira mu Rwanda bidashoboka.
