Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kora ibi bintu niba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mu gihe gito akazinukwa abandi bahungu burundu

Friday 3 May 2019
    Yasomwe na

By imfurayabo Pierre Romeo
Hari benshi mu basore usanga bibaza icyo bakora bakigarurira imitima y’abakobwa bakundana ugasanga byabayobeye, nyamara burya mu rukundo kugirango umusore abashe kwigarurira intekerezo z’umukobwa bakundana, hari ibyo aba asabwa kumukorera kandi mu by’ukuri bitanagoye cyane

Mugihe rero umusore abashije gukurikiza izi nyigisho, ntakabuza urundo rwe ruzaba indashyikirwa ku buryo usanga ari intangarugero n’icyitegererezo kuri bagenzi be, kandi usange umukunzi we yaramwimariyemo, kuburyo nta wundi musore ashobora gushyira mu mishinga ye.

Musore rero ugomba kuzirikana ko ibi ari ibintu byoroshye kubikora nyamara bikagira umusaruro w’indashyikirwa mu myubakire y’abashakanye, hato utazamara no kurushingana n’uwakwihebeye ugasanga utangiye guteshuka ku nshingano zawe:

1. Kumusoma buri uko umusezeye na buri uko umusuhuje
Iki ni igikorwa kigaragarira amaso uba ukoze ariko nyamara ntabwo biba birangiriye aho kuko byirukanyira mu byiyumviro byanyu bigatuma muhora muzirikana urwabahuje, mukifuza gutera intambwe yo kwibanira nk’umugore n’umugabo. Gusoma umukunzi/umugore wawe bigire umuco maze urebe ngo murarwubaka rugashinga imizi.

2. Kumuhamagara, Kwandika SMS cyangwa Email byibura rimwe ku munsi
Ibi ushobora kubikora umubaza uko amerewe aho muri hatandukanye kabone n’ubwo waba wari uherutse amakuru ye, ntibikakubuze na rimwe kumugaragariza inyota y’ubushake bwo kumenya uko amerewe aho ari hose. Ibi bizatuma yumva ko umwitayeho by’ukuri kandi ajye ahora azirikana agaciro uba wamuhaye mu buzima bwe. Umukobwa wafashe gutya nta na rimwe ajya yifuza ko yakujya kure mu buzima bwe.

3. Kugirana ikiganiro muri kumwe imbonankubone
Nuha umwanya umukunzi wawe wo kuganira muri kumwe, nta kabuza uzamutwara intekerezo zose kuko uzaba umuhaye umwanya nya wo wo kumugaragariza ibyiyumviro byawe byo kuba wifuza guhorana na we, no kumugaragariza urukundo ruhamye muri kumwe. Ni mumara gushakana, iki gikorwa cy’ingenzi mushobora kukigirana mugitondo mubyutse, cyangwa se mukabikora nijoro mugiye kuryama. N’ubwo biba bitoroshye kubafite nk’abana bato, burya mugomba gukora uko mushoboye kose mukabonerana umwanya wo kuganira televiziyo na telefoni mukaba mubyegeje hirya.

4. Kumuhobera mukamarana nibura amasegonda 30 mugifatanye
Uku guhoberana by’amasegonda 30 ni iby’ingenzi cyane ku bakundana kuko bituma imibiri yanyu ikanguka mugahora mwumva buri wese yishimiye mugenzi we. Iyo uhobeye umukobwa mukundana muri ubu buryo, aba yumva ko nta wundi ushobora kumurutisha mu buzima bwanyu, bigatuma rero akugira indashyikirwa mu bandi bose.

Ubushakashatsi bwerekanye ko guhoberana bigabanya umuvuduko w’amaraso bigatera kandi umubano mwiza hagati yanyu mwembi. Ibi rero ni ngombwa kubikora buri uko muhuye kuko bituma agaciro k’umufasha wawe kiyongera n’urukundo rwanyu rugashinga imizi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru