Yandutswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku nshuro ya kabiri mu ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri hamuritswe imico itandukanye (Intercultural day) y’abanyeshuri baryigamo baturutse mu bihugu 18 byo ku mugabane w’Afurika n’i Burayi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023 ku cyicaro cy’iri shuri riherereye mu karere ka Musanze, aho abanyeshuri bagiye berekana imico y’iwabo binyuze mu guteka ndetse n’imbyino zabo.
Bamwe mu baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo barimo uwitwa Sarah ukomoka muri Sudani y’Epfo wiga mu ishami ry’ubuvuzi yavuze ko guhura bagasabana na bagenzi babo bituma biyumvanamo, nta gutinyana.
Ati: "Yego nibyo turimo kumurika imico y’ibihugu byacu hano, naje mvuye muri South Sudan kuko aya mashami aba hano ntayo tugira iwacu, ubu rero murabona ko buri wese yishimye kandi turifuza ko byajya biba kenshi."
Arahuza na mugenzi baturuka hamwe, Isabella yavuze ko iyo iki gikorwa cyo ku murika umuco cyabaye bumva batari bonyine, ahubwo bamenyana bagasobanurirana aho buri umwe atumva neza bikabafasha.
Undi munyeshuri wiga muri Ines Ruhengeri witwa Tuyizere Jean Marie Vianney yavuze ko uwo munsi mukuru wubaka undi mubano wisumbuye hagati yabo.
Ati: "Iyo twahuye hano tugasangira tugasabana bituma umubano wiyongera hagati ubwacu tukisanzuranaho kuko burya umuco niyo ngombyi y’abenegihugu, dushimira cyane abayobozi badufasha gutegura uyu umunsi."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier nawe wari witabiriye uyu muhango yabanje gushimira ishuri rya Ines Ruhengeri uburyo rikomeje kuba mpuzamahanga ndetse ashima ko bategura uyu munsi wo ku murika imico y’Ibihugu.
Ati: "Uyu munsi ufite icyo uvuze gikomeye, Ines Ruhengeri yafunguriye Isi yose amarembo kuko abanyeshuri baryigamo baturuka mu bihugu bitandukanye, mwabonye ko bamuritse imico itandukanye kandi n’ibyiza cyane,kuko niba tuvuga ubumwe bwa Afurika bukwiye kugaragara ."
Umuyobozi w’iri shuri rikuru, Padiri Dr.Jean Bosco Baribeshya ashimangira ko kumurika imico bituma abanyeshuri batishishanya, bagasabana.
Ati: "Hano muri Ines Ruhengeri dutegura uyu munsi ujyanye n’imico itandukanye aho ibihugu byerekana imico yabyo, kandi burya imico itandukanye iterwa naho warerewe cyangwa wavukiye, hano dufite Ibihugu binyuranye kandi nibyo twubakiraho."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kumurika umuco byerekana ko abantu bahuje bakisanzura , bakidagadura ndeste bikajyana n’imyambarire igaragaza buri Gihugu bigatuma abanyeshuri bigana neza batishishanya hagati yabo.
Kuri ubu ishuri rya Ines Ruhengeri rifite abanyeshuri baturuka hanze y’u Rwanda biga muri iri shuri bagera kuri 309 baturuka mu bihugu binyuranye.
Mu bihugu byamuritse imico yabyo harimo u Rwanda, Kenya , DRC , South Sudan, Libya, Nigeria, CHADI, Burundi, Gabon, Niger, Liberia, Ghana, Tanzania, Mali, Benin, Zambia. Nord Sudan, Cameroon.






















